Kubera agaciro k’ibyaganirwagaho n’ubushake bwari ku mpande zombi uru ruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni rwaje gukurikirwa n’izindi ebyiri, zaje kurangira umubano usa nk’uwasubiye mu buryo.
Mbere y’ingendo z’uyu mugabo ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka ndetse harageragejwe ibiganiro byose bishoboka ariko ntibyatanga umusaruro.
Nyuma y’Ukwezi k’Ukwakira mu 2022, ubwo Muhoozi yagiriraga uruzinduko rwe rwa nyuma mu Rwanda, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi yongeye kuzamuka, Volcano, Trinity, Jaguar n’ibindi bigo bitwara abantu bisubukura ingendo Kampala-Kigali.
Ku wa 15 Ukuboza mu 2022, ubwo nagiriraga uruzinduko rwa mbere i Kampala nyuma y’igihe cyari gishize, imodoka ya Volcano twari turimo yari yuzuye ndetse tugeze ku Mupaka wa Gatuna duhura n’izindi nazo zirimo umubare munini w’Abanyarwanda, ni ibintu bitaherukaga kuba kuko Umupaka wa Gatuna wari umaze igihe usa n’ufunze.
Aba baturage bose bari bagiye i Kampala ku mpamvu zitandukanye zirimo gutembera, ubucuruzi, kwidagadura ndetse no gutaha ubukwe cyane ko hari harimo abafite za nkoni za Kinyarwanda muzi umukwe n’abamuherekeje bitwaza bagiye gusaba.
Umutoni Jovia ni umwe mu Banyarwanda baba mu Mujyi wa Kampala twaganiriye. Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka muri Kigali yambwiye ko amaze amezi atandatu ageze muri Uganda aho akora akazi ko gucuruza muri restaurant.
Yambwiye ko kuva yagera i Kampala nta n’umwe uramusagarira cyangwa ngo anamurebe ikijisho.
Ati “Nkubwiye ko hari uwari wampohohotera kubera ko ndi Umunyarwanda naba nkubeshye! Ni ukuri ndakora akazi karangira ngataha mu mahoro kandi kuva nagera hano maze no gusubira mu Rwanda inshuro ebyiri.”
Umutoni yavuze ko uku gufatwa neza bitari umwihariko kuri we kuko afite n’abandi Banyarwanda b’inshuti ze baba muri iki gihugu kandi atarumva n’umwe utaka ko yahohotewe.
Ibyatangajwe n’uyu mukobwa w’imyaka 29 asa n’ubihuriyeho na mugenzi we witwa Iribagiza Ange twahuriye mu modoka we agiye i Kampala gutaha ubukwe bwa musaza we.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva byonyine abashije no gutaha n’ubu bukwe ari umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Iyo ibintu biza kuba bimeze nka mbere nashoboraga no kudataha ubu bukwe cyangwa musaza wanjye ntabukore kubera kwikandagira n’impungenge z’uko ashobora guhohoterwa ariko ubu tugiye i Kampala kandi ejo hari n’abandi benshi bazaza.”
Kampala ni umwe mu mijyi yo mu Karere ituyemo Abanyarwanda benshi, mbere y’uko umubano uzamba hagati y’u Rwanda na Kampala wasangaga Abanyarwanda bakorera ubukwe muri uyu mujyi ku bwinshi kandi ntibatinye gukora ibirori bigaragaza aho bakomoka.
Ibi bikorwa na byo bisa n’ibyasubukuwe kuko ubwo nageraga muri uyu mujyi namenye ko hari ubukwe bw’Abanyarwanda barenga batatu kandi bose bakoze imihango yo gusaba no gukwa bya Kinyarwanda, ubukwe burangira ntawe ubagiriye nabi.
Ikindi kiri kongerwamo imbaraga bigendanye no kuzahura umubano w’ibihugu byombi ni ukongera gukururira Abanyarwanda kujya kwiga muri kaminuza za Uganda nk’uko mbere byari bimeze.
Mu kiganiro twagiranye na Conan ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Victoria University yavuze ko uru rugendo rwo kongera gushaka abanyeshuri b’Abanyarwanda rwatangiye kandi bateganya no gutangira ibikorwa byo kwamamaza mu Rwanda.
Ati “Turashaka ko ibikorwa byacu byongera kumenyekana cyane mu Rwanda, turashaka gukora n’ibigo by’itangazamakuru bitandukanye kugira ngo twongere kubona abanyeshuri b’Abanyarwanda
Basubukuye n’ibitaramo bibahuza
Intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, inashimangirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburinganire n’umuco muri Guverinoma ya Uganda, Peace Mutuuzo.
Uyu mugore unahagarariye agace ka Bunyangabu ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyabereye i Kampala ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza mu 2022.
Iki gitaramo cyiswe ‘Kigampala Festival’ cyari kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n’abaturage ba Uganda binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro.
Mutuuzo yavuze ko iki gitaramo ari itangiriro kuri byinshi byiza umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda uhishe.
Ati “Ibi ni uburyo bwiza bwo gutangira kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka kandi ni intambwe ikomeye itewe igaragaza ubushake bw’u Rwanda na Uganda mu kubana neza no gukorera hamwe. Ubu dusa n’abatangiye imurikabikorwa rishingiye ku muco, uyu munsi ni Uganda, ejo ni mu Rwanda, ibintu bigamije gutahiriza umugozi umwe mu karere kacu.”
Kigampala Festival yari yitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye baba abavuye i Kigali ndetse n’abasanzwe baba muri Uganda. Abayitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Lydia Jazmine, Ykee Benda na Bruce Melody wari wavuye mu Rwanda.
Wabonaga ari ibyishimo ku Banyarwanda bari bitwaje amabendera y’igihugu cyabo ku bwinshi.
Ntwali James wari muri iki gitaramo yavuze ko yahisemo kuva i Kigali nta kindi kimujyanye uretse kwishimira i Kampala.
Ati “navuye mu Rwanda nta kindi kinzanye uretse kuza kwishimira hano nk’uko mbere byari bisanzwe bimeze, ngira ngo urabibona ko umutekano ari wese.”
Muri iki gitaramo inzego z’umutekano za Uganda zari zihari ku bwinshi, mu rwego rwo kugenzura ko kigenda neza kandi kikarangira mu mahoro.















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!