Raporo yakozwe n’impuguke zibumbiye muri “Groupe d’études sur le Congo”. Ni abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York muri Amerika bafatanyije na Institut Congolais Ebuteli.
Kuva ibibazo by’umwuka mubi byatangira gututumba hagati y’u Rwanda na RDC, ubuyobozi bwa Tshisekedi bwashyize ingufu muri dipolomasi igamije gusabira u Rwanda ibihano, buvuga ko arir rwo muzi y’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.
Leta ya RDC yanashatse ibigo bikora icengezamatwara “lobbyist” kugira ngo byumvishe amahanga ko ifite umuturanyi mubi uteza umutekano muke.
Kimwe mu bigo RDC yifashishije mu myaka ibiri ishize ni Ballard Partners ndetse imibare igaragaza ko bacyishyura 75000$ ku kwezi, hamwe na Scribe Strategies and Advisors cyishyurwa 50000$ ku kwezi.
Ubu imyaka itatu irashize, iryo jwi rya Tshisekedi nta gihugu na kimwe kiraryumva, nubwo hari bimwe byaguye mu mutego wa RDC, bigatangira gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Raporo y’abashakashatsi ivuga ko isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga itigeze ihungabanywa n’ibirego rushinjwa na RDC. Ikomeza ivuga ko “imbaraga zarwo za gisirikare zabashije gutuma ruba umufatanyabikorwa ukomeye w’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe”.
Ibyo izi mpuguke zivuga bije nyuma y’aho u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo nta ruhare rubifitemo. Rwakunze kwerekana ko abarushinja kohereza ingabo muri RDC, ibyo bavuga atari ukuri ahubwo bakwiriye kwibaza impamvu zatuma rubikora ruramutse rufashe uwo mwanzuro.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru ku wa 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagize ati “ ikibazo ntigikwiye kuba ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo. Ahubwo cyakabaye kubera iki? Niba ari byo, kubera iki? Ni ko abanyabwenge bakabaye bitwara. Wakabaye wibaza, uko ukomeza kwibaza impamvu Abanye-Congo birukanwa, bakoherezwa muri Uganda cyangwa u Rwanda, wakabaye wibaza iki kibazo n’ubiri inyuma, ukabaza Abanye-Congo impamvu babikora.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Leta ya RDC itagize gusa uruhare mu guhungabanya umutekano w’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ahubwo ko yanahaye FDLR icumbi mu burasirazuba.
Ati “Wumvise ikintu cyitwa FDLR, aba bajenosideri bishe abantu bacu mu 1994. Naguha amazina y’abantu 20 bayoboye uyu mutwe bishe abantu mu 1994.”
Yasobanuye ko Leta ya RDC yinjije bamwe mu barwanyi ba FDLR mu gisirikare cyayo, abandi ibaha intwaro kugira ngo bifatanye na cyo mu kurwanya Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bashobora kuba bafite amakuru ahagije kandi y’ukuri ku kibazo cyo muri RDC, ariko badashaka kuyagaragaza, ahubwo bagakomeza gukorera mu nyungu za FDLR.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!