Impuguke mu mateka zagaragaje impungenge ku musaruro wa komisiyo iziga ku ruhare rw’u Bubiligi mu Bukoloni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2020 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Impuguke 60 mu mateka zo mu Bubiligi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abashakashatsi bo muri za kaminuza zitandukanye, batunguwe n’itsinda ryashyizweho muri iki gihugu kugira ngo rifashe komite yihariye yashyizweho mu gucukumbura uko u Bubiligi bwitwaye mu gihe cy’ubukoloni.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi iherutse gushyira hanze amazina y’inzobere zizafasha iyo komisiyo idasanzwe.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda kuva mu 1916 busimbuye u Budage kugeza rubonye ubwigenge mu 1962. Ni kimwe mu bihugu bishinjwa guteza umwiryane ushingiye ku moko mu banyarwanda, byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke mu mateka zo mu Bubiligi n’izo muri Congo, mu nyandiko zanyujije mu kinyamakuru Le Soir na De Standaard zatangaje zatunguwe no kubona ibyakozwe n’u Bubiligi, bitandukanye n’umushinga nyir’izina wari watekerejweho.

Bati “Iyi komisiyo yananiwe gutandukanya mu buryo buciye mu mucyo inshingano zayo ebyiri. Irashaka ko habaho ibiganiro bigamije ubwiyunge (hagati ya za leta? hagati y’abaturage b’ibi bihugu? Hagati y’amatsinda runaka aharanira inyungu?) ku bijyanye n’ahahise h’abakoloni itiriwe itegereza umwanzuro ntakuka w’ibizava muri raporo y’impuguke mu mateka kuri aho hahise.”

Mu basinye kuri iyo nyandiko harimo abarimu bigisha muri za kaminuza zikomeye n’umuhanga mu mateka wo muri RDC, Isidore Ndaywel è Nziem.

Kuri bo, ibikorwa by’iyi komisiyo biteye kwibaza kuko bigamije ikiganiro cya politiki kidakwiriye kwitiranywa n’icyiciro cy’ingenzi cyo gukora ubushakashatsi ku mateka ndetse n’umusaruro uzavamo.

Ikindi bagaragaza nk’igiteye urujijo ni uko bamwe mu bantu bazi neza amateka bakorera mu nzu ndangamurage ibitse amateka yo muri Afurika yo hagati, Musée Royal de l’Afrique Centrale iherereye i Tervuren mu Bubiligi, bahagaritswe. Bagaragaza ko nyinshi mu nyandiko zikubiyemo amakuru y’ingenzi zibitswe mu bubiko bw’ibwami no muri iyi nzu ndangamateka y’ibwami.

Bati “Ababahagarariye bari he? Dushobora kumenya impamvu nta bahanga mu mateka b’Abanye-Congo, Abanyarwanda n’Abarundi bazwi ku rwego mpuzamahanga, cyangwa impamvu bishobora gukorwa nta mpuguke mu burezi zihari nk’abantu bazi neza iby’iki kibazo, cy’ibyakusanyijwe mu myaka myinshi n’abagize ikigo cyashyizweho n’umwami cyita ku by’ubumenyi (ARSOM)?”

Musée royal de l’Afrique Centrale (MRAC) iherutse gushyiraho Komisiyo izacukumbura uruhare rw’u Bubiligi mu bibazo byaranze ubukoloni bwabwo muri Afurika, ihita inasohora urutonde rw’impuguke 20 zizafasha iyo komisiyo.

Mu mpuguke zatanzwe harimo abanyafurika icumi n’Ababiligi icumi, hakabamo abagabo 12 n’abagore umunani. Harimo abantu batanu bazobereye iby’amateka.

Aba bahanga mu mateka no muri siyansi basaba ko gukora ubushakashatsi ku mateka y’abakoloni bikwiye kugirwamo uruhare n’itsinda ryigenga, aho abanyamuryango baryo bagenwa n’ibigo birimo nk’igishize ubushakashatsi n’amashuri makuru cyo mu ihuriro Wallonie-Bruxelles, Ihuriro rya za Kaminuza, VLIR (Vlaamse Interuniversitaire Raad), abarimu bo muri za Kaminuza zo muri Congo, mu Rwanda no mu Burundi.

Batanga igitekerezo cy’uko iryo tsinda ryahabwa ibibazo hanyuma abanyamateka bagahabwa umwanya uhagije wo kubishakira ibisubizo, aho bavuga ko itariki yashyizweho n’iriya komisiyo idashoboka hagendewe ku nshingano igomba kuzaba ifite.

Komisiyo yashyizweho biteganyijwe ko izatanga raporo ya mbere bitarenze Ukwakira 2020.

Basaba ko igice cy’amateka cyatandukana n’ibiganiro bya politiki bijyanye n’ibibazo biriho ubu by’irondaruhu n’uburyo bwo gucunga umutungo wasizwe n’abakoloni urimo ibibumbano, kuba hatangwa ingurane n’ibindi.

Kuri bo bashyigikiye ko habaho komisiyo ishinzwe ubwiyunge ariko ko igomba gutandukana n’ibijyanye n’ubushakashatsi ku mateka.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse nayo kugaragaza impungenge ku nzobere zizafasha iyo komisiyo idasanzwe. Yavugaga kuri Laure Uwase ushinjwa n’u Rwanda kuba mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashimye igitekerezo cyo gushyiraho iyo Komisiyo kuko “bigamije kugaragaza ukuri kw’amateka guhuriweho hagamijwe ejo heza mu bwubahane.”

Itangazo rigira riti “Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ihangayikishijwe nuko mu itsinda ry’inzobere zizafasha Komisiyo idasanzwe hashyizwemo umuntu uzwiho guhakana Jenoside aho kumwita ‘inzobere’ ari ukugoreka amateka y’u Rwanda, akaba ari no mu itsinda rifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Rikomeza rigira riti “Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irifuza kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwami bw’u Bubiligi ko ishingiye kuri ibi byavuzwe, ikemanga umusaruro w’ibizava mu kazi ka komisiyo idasanzwe.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko ifite ubushake bwo gukomeza gutsura umubano hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .