Impinduka muri Kaminuza y’u Rwanda: Abakozi bagera kuri 20 bahagaritswe, imyanya 160 ishyirwa ku isoko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yakoze amavugurura mashya yatumye abakozi bagera kuri 20 bahagarikwa, imyanya y’akazi 160 ishyirwa ku isoko ngo ipiganirwe.

Izi mpinduka ni zimwe mu zigize amavugurura rusange Kaminuza y’u Rwanda imazemo igihe, yatumye umwaka ushize amwe mu mashami, porogaramu n’abarimu bayo bimurwa bakava hamwe bakajya ahandi.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias, yavuze ko amavugururwa yabaye mu bakozi atareba abarimu n’abashakashatsi, ahubwo ari abakozi basanzwe haba mu myanya y’ubuyobozi n’indi iyunganira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof Phillip Cotton, yavuze ko impinduka zigamije gushyiraho uburyo bwiza bufasha abanyeshuri kwiga no kuzavamo abantu b’intangarugero.

Ati “Turi kubakira ubushobozi urubyiruko rw’iki gihugu. Ibyo turi gukora ubu bishobora kuza kunengwa ariko bigamije ineza y’abatuye iki gihugu. Akazi kacu ni ugushyiraho uburyo bwiza abanyeshuri bacu bazigamo bakaba intangarugero. Twakoze amavugurura ku mpamvu nyinshi zitandukanye ariko igikomeye ni ugushyira abakozi bashoboye aho tubakeneye.”

Dr Malimba yavuze ko aya mavugururwa yarangiye muri Mutarama uyu mwaka, agamije gushyira abakozi aho bakenewe bitewe n’abanyeshuri cyangwa amashami ahari.

Yatanze urugero rw’ishami rya Huye riherutse kwimurirwamo abanyeshuri, bakava ku bihumbi bitanu bakagera ku bihumbi icyenda.

Ati “Kugira ngo serivisi zishobore gutangwa neza ni uko n’umubare w’abandi bakozi batari abarimu n’abashakashatsi ugomba kwiyongera. Niba ufite inzu 16 z’amacumbi y’abanyeshuri n’abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri bagomba kuba bahagije.”

Kuki hari abahagaritswe ?

Dr Malimba yasobanuye ko nyuma y’uko imbonerahamwe nshya y’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda yemejwe, hari imyanya mishya yajemo, indi ivamo ndetse hari n’iyari isanzwemo yaje ariko isaba ubushobozi bwisumbuye.

Abakozi bashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya, abafite imyanya yakuweho bashyirwa mu yindi ijyanye n’ubushobozi bwabo abasigaye nibo babaye bahagaritswe.

Hari iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya igihe habaye amavugurura mu kigo cya Leta, rivuga ko igihe ufite abantu benshi imyanya ari mike, ubakurikiranya hagendewe ku mikorere yabo (performance) ugahera k’ukora neza cyane kugeza ku mukozi udakora ku kigero cyifuzwa.

Abakora neza nibo babanza gushyirwa muri iyo myanya, abasagutse bakaba bahagaze by’agateganyo (mu gihe cy’amezi atandatu), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ikabashakira ahandi bajya habura bagasezererwa burundu bakanahabwa ibyo amategeko abamerera.

Dr Malimba yavuze ko ubusanzwe hashoboraga gusezererwa abakozi benshi, ngo impamvu ni uko bari bamaze imyaka ibiri nta bakozi bashya bashyira mu myanya.

Ati “Ntabwo wajya kuzana abakozi bashya kandi uri mu mavugurura. Mu mbonerahamwe yari isanzweho hari imyanya myinshi itari irimo abantu, ni nayo mpamvu twagize umubare muke w’abakozi bananiwe kujya mu mbonerahamwe nshya naho ubundi bari kuba benshi.”

Prof. Cotton yavuze ko igihe cyose bazabona ko amavugurura ari ngombwa bazabikora, hapfa kuba hari impamvu yumvikana.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubukungu, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko abakozi bahagaritswe biteguye kubaha ibyo amategeko abemerera byose.

Kaminuza y’u Rwanda yabayeho mu 2013, ivuye mu guhuza izari Kaminuza za Leta.

Yatangiranye ibibazo bitandukanye birimo ingengo y’imari idahagije yatumaga abakozi bamara igihe badahembwa n’amasomo amwe ntatangwe uko bikwiriye.

Mu gukemura ibyo bibazo umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera ingengo y’imari yahabwaga Kaminuza y’u Rwanda, umwaka wa mbere ikava kuri miliyari 25.2 Frw igashyirwa kuri miliyari 36, undi ikazaba miliyari 48 Frw.

Icyicaro Gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda i Mburabuturo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza