00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu mibereho y’Abanyagisagara nyuma y’imyaka ibiri bubakiwe kaburimbo ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 May 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Niba uheruka mu Karere ka Gisagara mbere ya 2018, kuri ubu uhageze watungurwa no kunyura mu muhanda mwiza wa kaburimbo bitandukanye n’uko byari bimeze mbere y’uwo mwaka.

Ni wo muhanda wa kaburimbo Akarere ka Gisagara kagize mu mateka yako kuko mbere ya 2018 nta santimetero n’imwe kagiraga ndetse niko karere kari gafite uwo mwihariko mu gihugu.

Si ibyo gusa kuko uwo muhanda wose uva mu mujyi wa Huye ukagera ku Biro by’Akarere ka Gisagara, mu masaha y’ijoro uba ucaniwe bigafasha abawunyuramo kugenda bntacyo bikanga.

Ni umuhanda wa kilometero 13,8 watangiye kubakwa mu Ukwakira 2018 wuzura mu 2020. Kuwubaka no kuwucanira byatwaye agera kuri miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Impinduka zatangiye kugaragara

Iyo uturutse mu Mujyi wa Huye werekeza mu Karere ka Gisagara nk’umuntu usanzwe uhazi na mbere, ubona impinduka zirimo inzu nziza zubatswe mu nkengero y’uwo muhanda n’ibindi bikorwaremezo nk’inganda.

Abasanzwe batahazi bo byabagora kumenya ko binjiye mu Karere k’icyaro.

Mu isantere ya Ndora hatangiye kuzamurwa inyubako z’amagorofa ndetse hari n’ibibanza byatangiye kubakwamo inzu zigezweho zizaba zigize Umujyi wa Gisagara.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko kubakirwa kaburimbo byabazaniye impinduka nziza mu mibereho yabo.

Mukarutabana Marie Gorethi ati “Mbere uyu muhanda wari umeze nabi ku buryo abafite imodoka binubiraga kuza iwacu, mu gihe cy’imvura ugasanga warangiritse cyane urimo ibyondo noneho mu zuba ho hakaba harimo ivumbi. Umuntu yavaga hano ateze moto akagera mu mujyi i Huye asa nabi.”

Niyonsaba Marceline avuga ko mbere yinubiraga kunyura mu muhanda w’igitaka agiye gusura umuryango we mu Karere ka Huye.

Ati “Iyi kaburimbo yatugejeje ku iterambere, twabaye abasirimu kuko iyo nshaka kujya iwacu mu murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, ntega imodoka nkagerayo bidatinze kandi nsa neza. Mbere ninubiraga kujyayo ngenda n’amaguru kuko byari bigoye.”

Imwe mu nyubako nziza ziri kubakwa mu mujyi wa Gisagara

Agaciro k’ubutaka kariyongereye

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuga ko agaciro k’ubutaka bwabo kiyongereye kubera uwo muhanda.

Niyonsaba yavuze ko ikibanza kiri hafi ya kaburimo cyaguraga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu agaciro kacyo kikubye kabiri.

Bavuga ko nyuma yo guhabwa umuhanda wa kaburimo batangiye kuvuguruza inzu zabo kugira ngo zise neza. Ibibanza bihari na byo byatangiye kubakwamo inzu nziza zisanzwe zigaragara ahantu h’umujyi.

Umuhanda Huye- Gisagara usigaye ari nyabagendwa kuko iyo uwunyuramo ubona ibinyabiziga bitandukanye bicicikana buri kanya. Hari n’abasigaye baturuka i Huye bakajya gutembera mu Karere ka Gisagara.

Abacuruzi batangiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe

Mu isantere ya Ndora ahari kubakwa umujyi wa Gisagara hakomeje kugezwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye harimo n’ibitari bisanzwe bihakorerwa mbere.

Habimana Samuel yahoze akorera ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto mu Karere ka Nyamagabe ariko amaze kubona muri Gisagara hagejejwe umuhanda wa kaburimbo yihutira kubihageza.

Yagize ati “Nabonye aka karere kari gutera imbere hamaze no kugezwa kaburimbo ndavuga nti ‘reka nanjye ngendane na ko kuko nabonaga nta bucuruzi bw’imyenda n’inkweto byiza bihari mpitamo kubizana. Gucuruza biragenda neza kuko abakiliya batangiye kuboneka.”

Twizerimana Janvier we yahisemo kuhakorera ishoramari ryo kwambika abageni kuko mbere nta ryari rihari.

Ati “Gisagara narahatembereye mbonye uburyo hubatswe kaburimbo n’uburyo hagendwa ntekereza kuhazana ubucuruzi bwo kwambika abageni kandi iyo tuvuye kurangura i Kigali, imodoka ihita itugeza hano.”

Abahafite inzu na bo bemeza ko agaciro hazo kazamutse kikuba kabiri

Abatwara ibinyabiziga baruhutse guhora mu igaraje

Bamwe mu batara ibinyabiziga birimo imodoka, moto n’amagare bavuga ko mu Karere ka Gisagara hataragezwa kaburimbo, byangirikaga bakajya kubikoresha kenshi.

Niyomugabo Augustin utwara moto ati “Mbere uyu muhanda wabagamo imikuku ku buryo kuva ku Gisagara kugera i Huye byatwaraga iminota nka 40 kandi moto ikangirika ariko ubu kuhagenda ni imonota 15. Moto yarangirikaga mu cyumweru najyaga gukoresha nka kabiri ariko ubu nshobora kumara n’ukwezi nta kibazo igize.”

Olivier Mugabo utwara imodoka yavuze ko kugenda mu muhanda mwiza wa kaburimbo bituma zitangirika kandi ziba zisa neza.

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zarahayobotse ku buryo nta muntu ugorwa no gufata urugendo.

Umugenzi wifuza kuva mu Karere ka Gisagara ajya mu mujyi wa Huye agenda mu modoka kuri 500 Frw cyangwa na moto ku 1000 Frw mu gihe mbere byamusabaga 2000 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE ko nyuma y’igihe gito bubakiwe umuhanda wa kaburimbo, hamaze kugera inganda zitandukanye n’inzu z’ubucuruzi kandi bikomeje.

Yavuze ko muri izo nganda harimo urw’umutobe, urw’inzoga za ‘gin’ na ‘waragi’, urutunganya ifu y’ibigori n’urwongerera inyama agaciro kandi bakomeje kureshya abashoramari kugira ngo bajye kuhubaka n’izindi mu cyanya zahariwe.

Mu Karere ka Gisagara hera umuceri uhingwa mu bishanga ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi bitatu zihingwa kabiri mu mwaka. Hari n’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’urutoki ku bwinshi.

Ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko iyi kaburimbo ni igikorwaremezo cyiza cyahinduye amateka y’Akarere kacu ka Gisagara, akaba ari yo mpamvu dusaba abaturage gukomeza kuwubyaza umusaruro bakora ibikorwa bibateza imbere kandi tuzakomeza gufatanya nabo.”

Ati “Turifuza ko Gisagara igira umujyi mwiza wo guturamo ariko unakurura n’abantu bitewe n’ibikorwaremezo birimo nka gymnase [ inzu y’imikino] n’ibindi.”

Rutaburingoga yavuze ko biyemeje no guteza imbere imikino y’intoki bahereye mu bana bato mu rwego rwo kubyaza umusaruro gymnase bafite ndetse no gukurura abantu benshi mu karere.

Mu gufasha abaturage kwishima bari gushyiraho n’uburyo mu Karere ka Gisagara hazajya habera ibitaramo n’amarushanwa y’imikino abafasha gususuruka.

Barateganya no gushyiraho agace kagenewe kumurikirwamo ibikorerwa muri Gisagara n’ibihaboneka kugira ngo abahatemberera bajye bagira ahantu babisanga byegeranye.

Yashyigikiye icyifuzo cy’abaturage basaba umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Gisagara na Nyanza ndetse na Bugesera unyuze mu Mayaga kuko uzabafasha mu buhahirane, iterambere rikarushaho kwihuta.

Yijeje abaturage ko bazakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo uwo muhanda wubakwe.

Usibye umuhanda wa kaburimbo, mu Karere ka Gisagara imirenge yose imaze kugezwamo amashanyarazi mu gihe mu 1994 ingo 24 ari zo zonyine zari ziyafite.

Abashoramari bakomeje kugana Akarere ka Gisagara kugira ngo bahabyaze umusaruro
Akarere ka Gisagara gasigaye gafite umuhanda wa kaburimbo
Gymnase y'Akarere ka Gisagara ni igikorwa remezo gikomeye gituma hagendwa na benshi bakunda imikino
Hari gukorwa ibishoboka byose ngo Gisagara ihindurirwe isura
Hoteli Montana ni imwe muzakira abagana Akarere ka Gisagara
Aho ushobora gucumbika mu Karere ka Gisagara ukanahabona icyo kurya n'icyo kunywa ndetse ukidagadura
Abahafite inzu zo kubamo batangiye kuzivugurura
Abatuye mu Karere ka Gisagara bakunda umurimo kandi bishimira ibikorwa remezo bakomeje kugezwaho
Mu insantere ya Ndora hatangiye kuzamurwa inyubako z’amagorofa ndetse hari n’ibibanza byatangiye kubakwamo inzu zigezweho zizaba zigize Umujyi wa Gisagara
Niwo muhanda wa kaburimbo Akarere ka Gisagara kagize mu mateka yako kuko mbere ya 2018 nta santimetero n’imwe kagiraga
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko nyuma y’igihe gito bubakiwe umuhanda wa kaburimbo, hamaze kugera inganda zitandukanye n’inzu z’ubucuruzi
Umujyi wa Gisagara watangiye kurimbishwa
Umuhanda wa kaburimbo wazanye impinduka mu Karere ka Gisagara
Station za lisansi nazo zamaze kuhagezwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .