Batangaje ibi mu gihe igihembwe cya kabiri cyatangiye kuwa 9 Mutarama 2023, hubahirizwa gahunda yo gutangira amasomo saa mbiri n’igice za mu gitondo, agasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umunyeshuri wiga muri Lycée de Kigali mu mwaka wa Gatandatu ariko akiga ataha, Sezibera Faustin, yavuze ko ubu abanyeshuri batagikererwa kubera ko amasaha yo gutangirira ishuri yigijwe inyuma.
Ati ‘‘Byabaye byiza kuko usanga abanyeshuri mbere baracyererwaga, ubu ntabwo bagikererwa kuko amasaha yongerewe.’’
Gusa uyu munyeshuri avuga ko ikibazo kiba nimugoroba batashye kuko kubona imodoka bigoye bitewe n’uko bajya gutega mu masaha abakozi nabo bategeraho imodoka, agasaba ko harebwa niba hari impinduka zakorwa kuri iyo saha kuko bagera mu rugo nijoro.
Ishimwe Sandrine, undi munyeshuri wiga aba muri iki kigo, we avuga ko izi mpinduka ari nziza ku banyeshuri biga baba mu kigo.
Ati ‘‘Umwanya wo kuruhuka wariyongereye, hiyongereyeho nk’isaha yo kuruhuka, kandi ni byiza nyine kuko bituma mwiga neza.’’
Umubyeyi ufite umwana wiga muri iki kigo, Emmanuel Dushiminana, asaba ko Leta yareba uburyo bwo yakongera imodoka z’ibigo by’amashuri zitwara abanyeshuri, mu kwirinda ko bagorobereza mu mayira bategereje imodoka rusange.
Ati ‘‘Ubundi ibigo byinshi bimaze kugira bisi; iyo hari bisi rero z’ikigo cyangwa se zitwara abana ku ishuri, izi mbogamizi ntekereza ko zagenda zikemuka gahoro gahoro, kuko ziba zibasanga hafi kandi zikagendera igihe.’’
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, Frère Mfurayase Jean, na we avuga ko iyi gahunda ari nziza, ariko ko hakiri ikibazo cy’uko abanyeshuri biga bataha bagera mu rugo bwije.
Ati ‘‘Saa kumi n’imwe batashye n’ubundi imodoka ziracyari nyinshi, bakagera mu rugo nijoro, nkagira impungenge z’uko baza gusubiramo amasomo bageze mu rugo.’’
Iri hinduka ry’amasaha yo gutangirira amasomo n’igihe asorezwa ntiryazanye impinduka muri iki kigo gusa, kuko twasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali, bo batubwira ko iyi gahunda iri gutuma abana biga neza.
Umwarimu wigisha mu mashuri abanza kuri iki kigo, Gasigwa Hawa, avuga ko ubu abanyeshuri batagikererwa gutangira amasomo.
Ati ‘‘Impinduka tureba ni uko abana basigaye bazinduka.’’
Nyirakuradusabe Ruth, wigisha abana biga mu kiburamwaka kuri iki kigo, avuga ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’uko amasomo atangira saa mbiri n’igice, byatumye abana batagisinzira mu ishuri.
Ati ‘‘Impinduka zirahari kuko mbere abana batangiraga kare, bagera mu ishuri ugasanga barasinzira.’’
Uyu mwarimu avuga ko kubera umuyaga wa mu gitondo kare, byatumaga abana bato banahora barwaye ibicurane, none ubu bakaba batakibirwara.
Aline Nyirahategekimana ufite umwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, ku kigo cya G.S Camp Kigali, avuga ko mbere bagorwaga no kuzinduka bategura abana ngo bajye ku ishuri.
Ati ‘‘Dushimira impinduka Leta yashyizeho. Byajyaga bitugora tukazinduka dutegura abana, ugasanga bahagaze ku muhanda saa kumi n’ebyiri.’’
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo muri G.S Camp Kigali, Nahimana Didier, avuga ko izi mpinduka ari nziza kuko zatumye ubu abanyeshuri bajyanwa ku ishuri n’ababyeyi babo, aho kugira ngo bikorwe n’abakozi bo mu rugo rimwe na rimwe babigishaga imico mibi.
Ati ‘‘ Ikintu cya mbere cyadushimishije cyane cyane ku bana batoya, ni uko bazanwa n’ababyeyi babo. Mbere bajyaga bazana n’abakozi bo mu rugo, usanga akenshi badafite n’imyitwarire myiza bigisha abana.’’
Uyu muyobozi avuga ko ibi byaterwaga n’uko ababyeyi bazindukiraga mu kazi basiganwa n’abanyeshyuri nabo bazindutse bajya kwiga, ariko kubera ko n’amasaha yo gutangira akazi yigijwe inyuma, bituma umubyeyi abona umwanya wo gutegura umwana akamwiganira ku ishuri mbere yo kujya mu kazi.
Nubwo izi mpinduka hari abazishimiye ariko ku rundi ruhande bakagaragaza imbobamizi zikirimo, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yari aherutse gutangaza ko nta mpungege zikwiriye kugirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasaha mashya y’akazi yagenwe mu mashuri.
Twagerageje kumuvugisha ku murongo wa telefone kugira ngo atubwire niba uru rwego hari icyo ruteganya guhindura ku byagaragajwe nk’imbogamizi, ntibyadukundira.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!