00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yijeje guhindura uburyo amanota atangazwa: Icyumvirizo ku ngamba za Minisitiri Nsengimana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 September 2024 saa 07:37
Yasuwe :

Ku wa 27 Kanama 2024 ni bwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024. Ibyishimo byari byose kuri bamwe ariko na none ku rundi ruhande hari benshi batishimiye bimwe mu byatangajwe.

Nubwo umwaka w’amashuri wa 2024/25 watangiye ku wa 09 Nzeri 2024, na magingo aya hari abanyeshuri bakigana Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, gushaka ibisobanuro ku ngingo nyinshi batumvikanaho na yo.

Kimwe mu byo NESA iri kubazwa cyane harimo kuba hari abanyeshuri benshi batahawe na kimwe mu bigo bari basabye, hakaba n’abandi bahawe kwiga amasomo badafitiye ubushobozi kuko amwe muri yo yabaga ari yo batsinzwe cyane mu manota yatangajwe.

Nyuma y’iminsi mike, Nsengimana Joseph agizwe Minisitiri w’Uburezi hari ibyo yabonye nk’icyuho gituma hari byinshi bitagenda neza.

Mu bisanzwe, ubu ku bijyanye no kubara amanota n’imitangire y’ibigo ku banyeshuri batsinze bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri rizwi nka School Data Management System (SDMS).

Guhera mu mwaka wa 2022, habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyuguti ni ukuvuga ko buri nyuguti iba ifite agaciro kayo mu mibare.

Kugira ngo umunyeshuri amenye amanota yose yagize (aggregates) ateranya agaciro k’inyuguti yagiye agira mu masomo yose.

Mu mitangire y’ibigo, ya sisitemu ntigendera kuri ‘grades’ ahubwo igendera ku giteranyo cy’amanota yose umunyeshuri aba yagize mu masomo yakoze ubwo ufite igiteranyo kiri hejuru ni we ubona ikigo mbere y’abandi, gutyo gutyo.

Ubwo mu mashuri abanza igiteranyo aba ari 500 mu gihe mu yisumbuye igiteranyo aba ari 900.

Ubwo yari ari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.

Ati “Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko ni ko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.”

Hari amashuri asabwa n’andi yirengagizwa

Kimwe mu byagaragaye ni uko hari amashuri amwe abanyeshuri baba bashaka kujyaho nyamara hakirengizwa andi na yo aba abakeneye.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana yagaragaje ko mu isesengura baherutse gukora nk’amashuri 50 aba akeneye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ½ cyayo ari yo asabwa gusa.

Ati “Abanyeshuri baravuga ngo dushaka aya mashuri ariko hakaba ikindi gice cy’amashuri kirengagizwa. Ibyo rero tugomba kureba impamvu yabyo, nubwo atasabwe ariko abanyeshuri bagomba kujya ahantu hose. Ariko dushaka kureba impamvu ayo mashuri ntawe uyifuza kugira ngo niba ari ibigomba gukosorwa kuri ayo mashuri bikosorwe noneho n’ejo bundi abanyeshuri bazifuze kujya mu mashuri yose.”

Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi

Kuki abana bahabwa amasomo batsinzwe?

Ikindi cyagarutsweho hatangazwa amanota ni uguha abanyeshuri amasomo batsinzwe ngo abe ari yo baziga mu kindi cyiciro gikurikiyeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette wari uru muri iki kiganiro yagaragaje ko aho byabaye hazwi, n’abanyeshuri byabayeho bazwi kandi byakozwe kubera impamvu.

Ati “Nko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza hari amashuri atatu, twarayarebye dusanga aya mashuri yose yigisha siyansi kandi iyo dutanga imyanya dukoresha impuzandengo umunyeshuri yatsindiyeho. Rero umwana utuye muri Muhoza watsinze, agomba kwiga kandi ako gace atuyemo nta kindi kintu gihari cyo kwiga.”

Irere yagaragaje ko ari ihurizo ariko hafashwe ingamba zo kureba uko aba banyeshuri bafashwa kandi n’ibigo by’amashuri bikagira ibyo bihindura mu bijyanye n’ubumenyi buhatangirwa.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko nka minisiteri hari impinduka zigomba kuba mu gutanga ibigo ku banyeshuri.

Ati “Ariko tugomba no kureba ibyo bigo tujyanaho abanyeshuri [bitewe n’ibyo byigisha] ibyo ari byo. Ntabwo byari bihari ariko umwaka utaha ibyo bizajya muri gahunda kugira ngo turebe neza ko nta mwana woherejwe ahantu kwiga ibintu atatsinze.”

Amaraso mashya mu mashuri y’incuke

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu amashuri ya Leta y’incuke ari mu gihugu ari make cyane, imwe muri gahunda zikwiye kwitabwaho akaba ari ukuyongera.

Ati “Ariko na none mu kuyongeza tukareba uburyo abayakoramo, ibyo bigishamo biba ari ibintu bisonabutse bifasha abo bana. Biri mu bintu mu minsi iri imbere tuzasangiza abantu bose uburyo tugiye kubikora kugira ngo twongere aya mashuri n’ibyigirwamo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibigo by’amashuri y’incuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3808 mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bigera ku 4051 mu 2022/2023.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko hagomba kuba impinduka mu masomo atangirwa mu bigo by'amashuri
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n’ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y’ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu amashuri ya Leta y’incuke ari mu gihugu ari make cyane, imwe muri gahunda zikwiye kwitabwaho akaba ari ukuyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .