00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi barenga 120 ba RwandAir basoje amasomo mu by’ubukerarugendo no kwakira abakiliya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwifashisha Indege, [RwandAir], Yvonne Manzi Makolo yabwiye abakozi bayo ko uko bakira abaje gusura u Rwanda ariyo shusho basigarana mu gihe cyose bahamara ndetse na nyuma yo kuhava.

Ni ubutumwa yahaye abakozi ba RwandAir 127 basoje amasomo mu bijyanye n’imiyoborere, uburyo bwo kwamamaza, kwakira no kuvugana n’abakiliya n’ibindi. Bayahawe muri gahunda Mastercard Foundation ifatanyamo na Kaminuza ya Cornell University y’Abanyamerika.

Iyi gahunda izwi nka “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itanu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli hagamijwe guhanga imirimo.

Abasoje aya masomo yamaze amezi 10 bigishijwe n’abarimu bo muri Cornell University binyuze mu kigo cyayo gitanga amahugurwa cya eCornell. Bagiye bakurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, bagahabwa ibitabo byo gusoma ndetse bagafashwa mu buryo bwo kwiga neza.

Ubwo bari mu muhango wo kubaha impamyabumenyi, ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2022, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Rwigamba yavuze ko uretse kwiga uko batanga serivisi neza banigishijwe uburyo bwo kuyobora abakozi bakorana kandi ari ingenzi muri uru rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu muri rusange.

Ati “Ni gahunda izahoraho, tugamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwaba urwamaze kubona akazi ndetse n’ururangije amasomo. Amahugurwa nk’aya ni ingenzi mu guteza imbere imitangire ya serivisi nziza.”

Rwigamba yashimiye ubuyobozi bwa RwandAir bwahaye umwanya aba bakozi bayo ngo babashe kwiga yizeza ko aya masomo azatanga umusaruro kuko abahuguwe bazera imbuto nziza babera bagenzi babo urugero ndetse bakaba banabigisha.

Abasoje amasomo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko aje kongera ikibatsi mu nshingano zabo ku buryo bizeye ko abagana RwandAir bazagirira ibihe byiza mu kugenda mu ndege zayo kuko bazaba bafite ababakira b’abanyamwuga.

Ingabire Natacha yagize ati “Muri make aya masomo yadufashije kwisuzuma mbere na mbere, kumenya uko wafasha uru rwego dukoramo, uko twatera imbere tukanateza imbere igihugu cyane ko ubukerarugendo ari ikintu cya mbere leta y’u Rwanda irimo gushyira imbere, kandi akaba aritwe bantu ba mbere bahura n’abantu binjira mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikintu twiyemeje ni uguhinduka, buriya kwiga ntabwo birangira, iyo wumvise ikintu gishya […], icyo twumvise rero ni uko aritwe ba mbere bazana abantu mu gihugu, tugomba kubereka isura nziza, tukabereka Abanyarwanda abo aribo ndetse n’indangagaciro zacu.”

Kwizera Patrick yagize ati “Twize uburyo bwo gutanga serivisi mu buryo bugezweho bujyanye n’iterambere turimo. Twabashije kumva neza akamaro ko gutanga serivisi nziza, niryo pfundo, uburyo umuntu atanga serivisi mu buryo mpuzamahanga.”

“Buriya nk’abakozi ba sosiyete y’indege ntabwo twakira abantu bageze i Kigali gusa ahubwo dutangira kubakira bakiri no mu bihugu baturutsemo,kandi aho hose niho bashobora kubonera ishusho y’ibyo bazabona bageze mu gihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko aya masomo bahawe azafasha mu kongera imbaraga no kunoza serivisi batanga ndetse no guhagararira neza u Rwanda kuko abantu ba mbere baje gusura igihugu aribo bahura nabo.

Ati “Ikintu cya mbere abasura u Rwanda bahura nacyo ni abakozi ba RwandAir, ni mwe bantu ba mbere muhura nabo, nimubaha ishusho mbi ku gihugu urumva ni ko bizakomeza.”

“Umusanzu tubitezeho rero ni ugutanga serivisi nziza, kuko iyo abashyitsi baje bagana u Rwanda aba mbere babona ni mwe. Mu ndege uko bakirwa, niho bahita babonera ishusho y’igihugu bajemo ari cyo u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Icyiza cy’aya mahugurwa na Cornell University, ni uko navuganye na bamwe muri mwe mukambwira ko ari amasomo y’ibanze ku gushyira imbere umukiliya [umugenzi] no gutanga serivisi nziza. Nziko dukunda kubiganiraho kenshi ariko njyewe numva neza agaciro k’ibyo bintu kuko ari ingenzi kuri kompanyi yacu.”

RwandAir iherutse kwegukana igihembo cyo kuba ifite abakozi bakora mu ndege bitwara neza muri Afurika, ‘Best Cabin Crew in Africa’ ndetse yegukana n’icya sosiyete irangwa n’isuku mu ndege ku mugabane wa Afurika, cyitwa ‘Best Airline Cabin Cleanliness in Africa’. Iherutse kandi gutorwa nk’ikigo gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza, ‘Best Airline Staff in Africa’.

Yvonne Manzi ati “Nishimiye ko duherutse guhabwa igihembo nka kompanyi ifite abakozi beza. Mwahagarariye neza igihugu ndetse na kompanyi ya Rwandair. Aya masomo mwasoje aje kongera imbaraga kugira ngo dukomeze kuza imbere mu gutanga serivisi nziza haba muri Afurika ndetse no ku Isi.”

Ubuyobozi bwa MasterCard Foundation butangaza ko binyuze muri iyi gahunda abagera ku bihumbi 30 ari bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

Uretse amasomo ajyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli atangwa, harimo n’abahabwa amasomo yo kumenya kuvuga neza indimi zirimo Icyongereza nka rumwe mu rukoreshwa cyane muri uru rwego.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana gahunda ya Hanga Ahazaza muri Kaminuza ya Cornell, Kim Szpiro yavuze ko bazakomeza gufatanya na Mastercard ndetse na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi bigamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.

Abakozi 127 ba RwandAir bamaze iminsi bahabwa amahugurwa binyuze mu bufatanye bwa Mastercard Foundation na Cornell University
Byari ibyishimo ku bahawe Certificat
Kwizera Patrick ubwo yashikirizwaga 'Certificat' ihamya ko yasoje amasomo
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yasabye abakozi abereye umuyobozi kwimakaza serivisi nziza
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yibukije abakozi b'iyo sosiyete ko aribo bagomba guha ishusho nziza y'igihugu abaje gusura u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Carnell University ku bw'ubufatanye mu guhugura Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko rubarizwa mu bukerarugendo
Kwizera Patrick wari uhagarariye abasoje amasomo yavuze ko biyemeje gutanga isura nziza y'u Rwanda ku barusura
Ingabire Natacha ukora muri RwandAir yavuze ko amasomo yize aje kongera ikibatsi muri serivisi yatangaga
Abari muri iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .