Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024, ubwo Cartas Rwanda Diyoseze ya Kibungo yagaragazaga ibikorwa yakoze mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka.
Mu bikorwa byagaragajwe harimo kuba abana 132 barafashijwe gukurwa ku mihanda ndetse bakanareka kunywa ibiyobyabwenge barimo 60 babumbiwe muri koperative irimo abatwara imizigo, abadoda inkweto n’abakora amagare ikorera mu Mujyi wa Kibungo.
Bamwe muri uru rubyiruko rwavuze ko rwagiye kuba ku mihanda nyuma y’ubuzima bubi babonaga iwabo burimo amakimbirane yo mu miryango ndetse no kutishyurirwa amashuri.
Kabirigi Yunussu w’imyaka 28 avuga ko icyatumye ajya kuba ku muhanda byari ukubera umuryango yakuriyemo utaramufataga neza ntumurihirire amashuri, bituma afata icyemezo cyo kuwuvamo.
Ati “Ababyeyi nabagira inama yo kwita ku bana baba barabyaye cyangwa se bakabyara bake bashoboye kurera.”
Habimana Assouman we avuga ko yavuye mu muryango we kubera amakimbirane yo mu miryango bituma yisanga mu buzima bwo ku muhanda, aho yari atunzwe no kwiba abantu mu isoko ubundi amafaranga akuyemo akayanywera ibiyoyabwenge. Kuri ubu kuva yaganirizwa na Cartas Rwanda, yarahindutse abivamo ku buryo asigaye yaranashinze urugo.
Musenyeri Twagirayezu yavuze ko abakiri bato bifuza gushinga urugo bakwiriye kumva ko ari inshingano zikomeye bakajya babanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro kuko ngo baba bagiye gutangira urugendo rukomeye ruzatuma baha umwana uburere bukwiriye.
Ati “Kubanza gutekereza mbere y’uko umuntu ashinga urugo akumva ko ari inshingano zikomeye bityo akabitegura akamenya ko igihe biteguye neza bigakorwa neza umwana uzavuka muri rwa rugo ashinze na we azamererwa neza, kuko azaba yarateganyirijwe. Bihere mu gutegura uko dushinga ingo zacu bikomereze no mu buryo duha abana uburere kandi bwuzuye noneho tuzabone umwana mwiza muzima kuri roho no ku mubiri.”
Musenyeri Twagirayezu avuga ko kandi gufasha abakiri bato cyane cyane abana bo ku muhanda, aba afashije ahazaza h’ejo kuko ngo bakeneye kubaho neza bitaweho nk’abandi bana. Yasabye buri wese kubigiramo uruhare kandi abo bana bagafashwa hakiri kare kugira ngo bategurirwe ejo hazaza heza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!