00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro za IGP Munyuza ku bapolisi b’u Rwanda bagiye koherezwa muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, mu muhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Iri tsinda riyobowe na SSP Spéciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 barimo umubare munini w’abapolisikazi, bazakorera mu Murwa mukuru Juba, aho biteganyijwe ko rizasimbura irindi tsinda ryari rimazeyo umwaka.

Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abapolisi rihaguruka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo.

Ubwo yatangaga impanuro, IGP Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga.

Yababwiye ko akazi bagiyemo ari akazi gakomeye kandi gasaba imbaraga bitewe n’imiterere yako, avuga ko kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Yagize ati “Mwagize igihe gihagije cyo guhugurwa, mwiga amasomo atandukanye, abategura kuzakora akazi mugiyemo ko kubungabunga amahoro ari nayo mpamvu tunabaha impanuro kugira ngo muzabashe kuzuza neza inshingano zanyu."

Yabibukije ko bagomba gushyira imbere akazi bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda, bakorera hamwe kandi birinda icyo ari cyo cyose cyahesha igihugu isura mbi.

Ati “Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye mugiyemo, muhagarariye Igihugu cy’u Rwanda, murasabwa kwirinda icyarusiga icyasha. Ibi muzabigeraho ari uko murangwa n’indangagaciro nyarwanda n’umuco w’igihugu kibatumye zirimo ikinyabupfura, kwihangana, kwitanga, kwicisha bugufi, kuvuga neza, kugira impuhwe, gukorera hamwe kandi mugafashanya mukorera mu cyerekezo kimwe."

IGP Munyuza yabasabye kuzubaha abayobozi babayobora ndetse n’abandi bose bazahurira mu butumwa bagiyemo, bakubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda, bagafata neza ibikoresho kandi bagahora biyungura ubumenyi.

Basabwe kurangwa n’isuku haba ku mubiri n’aho bakorera, bakabungabunga ibidukikije kandi bagahora bazirikana gukora ibihesha isura nziza Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi muri Sudani y’Epfo, agizwe n’abapolisi 400.

IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi boherejwe mu butumwa muri Sudani y’Epfo kuzarangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda
Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi ba Polisi bakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .