Ghana: Dr Kirabo Kacyira yibukije ko Umuganura ari umwanya abanyarwanda bishyiriraho intego bashaka kugeraho

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Kanama 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Ghana kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bizihije umunsi w’Umuganura, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Dr Aisa Kirabo Kacyira abibutsa ko umuganura ari umwanya wo kongera kwisuzuma no kwishimira ibyagezweho mu nzego zitandukanye.

Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho abanyarwanda batuye muri iki gihugu bagize umwanya wo kuganira uburyo barushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka urwababyaye ndetse bagira n’umwanya wo gusangira amafunguro ya Kinyarwanda.

Mu ijambo rye, Dr Aisa Kirabo Kacyira yibukije Abanyarwanda baba muri iki gihugu agaciro k’umuganura n’impamvu wongeye guhabwa agaciro.

Dr Kirabo Kacyira yavuze ko Umuganura ari umunsi Abanyarwanda bishimira umuco wabo ndetse bakongera no kugira umwanya wo kwishyiriraho intego bashaka kugeraho.

Yagize ati “ Umuganura ni amahirwe yo gusubiza amaso inyuma tugaha agaciro umurage wacu w’umuco ndetse tunakomeza kwiyubaka mu bumwe no kwigira.”

Dr Kacyira yakomeje avuga ko mu gihe mu Rwanda rwa kera abantu bizihizaga umuganura bishimira umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, ubu ukwiye kwizihizwa abantu bishimira ibyagezweho mu burezi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, iterambere ry’ibikorwaremezo n’imiyoborere myiza.

Umubare munini w’abanyarwanda baba muri Ghana ni abagiyeyo kubera impamvu z’amasomo, ndetse buri wese wafashe ijambo akaba yabibukije ko bagomba kunoza ibyo bakora ndetse bagakorera hamwe kugira ngo bazamure isura y’igihugu.

Abanyarwanda batuye muri Ghana kandi basabwe gukangurira abashoramari bo muri iki gihugu gushora imari mu Rwanda, ndetse bakabyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba Rwandair ikorera ingendo muri iki gihugu.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Ghana, François Xavier Bikorimana yavuze ko umuganura ugamije gukomeza igihango Abanyarwanda baba mu mahanga bafitanye n’u Rwanda.

Bikorimana yishimiye kuba ubu u Rwanda rufite uruhagarariye muri Ghana avuga ko byatumye barushaho kunga ubumwe hagati yabo.

Yagize ati “Uyu munsi turashimira abayobozi bacu ko basanze ari ngombwa ko baduha ambasaderi, nyuma y’umwaka ambasade ifunguye, umuryango wacu wagize imbaraga n’ubumwe ugereranyije n’igihe u Rwanda rutagaragaraga muri Ghana cyane, turizera ko hari byinshi bigiye kugerwaho.”

Mu rubyiruko rwafashe ijambo muri uyu muhango rurimo Farha Gafaranga na Gilbert Nteziyaremye bashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame kubera uruhare rwagize mu kubakira igihugu ku mateka n’umuco.

Uru rubyiruko kandi rwasabye bagenzi barwo kuzirikana amahirwe ari ku mugabane wa Afurika bakayabyaza umusaruro aho kwirukira ahandi.

Kubera icyorezo cya Covid-19 uyu muhango wo kwizihiza Umuganura witabiriwe n’Abanyarwanda bake ugereranyije n’umubare wose w’ababa muri iki gihugu.

Uhagarariye u Rwanda muri Ghana Dr Aissa Kacyira yibukije Abanyarwanda ko Umuganura ari umunsi wo kwishimira ibyagezweho byose atari mu buhinzi n'ubworozi gusa
Abanyarwanda baba muri Ghana bagize umwanya wo kuganira
Bari babukereye mu myambaro iranga umuco nyarwanda
Muri uyu muhango Abanyarwanda baba muri Ghana bagize umwanya wo gusangira amafunguro y'iwabo
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .