00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ziza ku isonga mu guteza inkongi y’umuriro muri Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2024 saa 05:54
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko hari impamvu ebyiri zimaze kumenyekana zikomeje guteza inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Kigali.

ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko muri ibi bihe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hakunze kumvikana impanuka zituruka ku nkongi y’umuriro zangiza byinshi.

Yagaragaje ko mu bugenzuzi bumaze gukorwa hagaragaye ikiri gutera izo mpanuka zikomeje kwibasira inzu zo guturwamo muri Kigali no hanze yayo.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari ikibazo cy’inkongi y’umuriro mu mazu yo guturwamo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo. Akenshi twagiye tubona impamvu ebyiri. Kuba inkongi ituruka ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa kuri gaz yo gutekesha.”

ACP Rutikanga, yagaragaje ko ku birebana n’insinga z’amashanyarazi, hari ubwo usanga abari kubaka inzu bakoresha izitujuje ubuziranenge zikaba zateza inkongi y’umuriro.

Yakomeje ati “Ngarutse ku nsinga z’amashanyarazi, hari ikintu cy’uko usanga abantu bashobora gucomeka ibikoresho byinshi ku rusinga rumwe rukurura amashanyarazi ahantu hamwe noneho rukaremererwa. Ibyo nibyo dukunze kubona.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwitwararika ku buryo mu gihe cyo kubaka inzu bakwiye kureba n’insinga z’amashanyarazi bakoresha mu kwirinda ko hazaba inkongi itewe nazo.

Ati “Ni byiza ko iyo tugiye kubaka inzu zacu, tugomba gushyiramo insinga zujuje ubuziranenge. Icya kabiri ni ukumenya ubushobozi bw’umuriro wacu kugira ngo tumenye uburemere bw’ibikoresho dushyira mu nzu kuko hari abantu bashyira umuriro muke mu nzu barangiza bagashyiramo ibikoresho biremereye bishobora kuba bikoresha umuriro mwinshi. Bimwe rero bishobora gushyuha bigateza impanuka.”

Mu bihe bitandukanye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) rikunze gutanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi.

Hatangwa ubumenyi rusange ku nkongi n’uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rivuga ko iyi gahunda yo gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka igabanya inkongi ziba n’ibihombo ziteza birimo kwangirika kw’ibikorwaremezo n’abantu bazitakarizamo ubuzima.

Mu bihe bitandukanye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) rikunze gutanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko hari impamvu ebyiri zimaze kumenyekana zikomeje guteza inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Kigali
Umuriro ushobora kwangiza ibikorwaremezo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .