00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu z’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika gukoresha amashanyarazi akomoka kuri mazutu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 May 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko kuva muri Kamena mu 2023 u Rwanda rwahagaritse gukoresha amashanyarazi atangwa hifashishijwe ibikomoka kuri peteroli cyane cyane mazutu, kuko ari uburyo buhenze ndetse bwangiza ibidukikije.

Iby’iki cyemezo cy’u Rwanda byagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi mu 2024, ubwo yari yitabiriye inama y’umutekano izwi nka National Security Symposium.

Minisitiri Gasore ni umwe mu batanze ikiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ikibazo cy’ibijyanye n’ingufu muri Afurika n’uburyo hakwimakazwa izitangiza ibidukikije. Cyarebeye hamwe kandi inzitizi n’amahirwe Afurika ifite muri uru rwego.

Minisitiri Gasore yagaragaje ko mu cyerekezo cya 2050 u Rwanda rwihaye rubizi neza ko ibijyanye n’ingufu ari ingenzi, kugira ngo rubashe kugera ku ntego z’iterambere rwihaye.

Ati “Nk’uko mubizi u Rwanda rwatangiye urugendo rw’iterambere rwahawe izina ry’icyerekezo cya 2050, aho dushaka ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu byinjiza amafaranga menshi bitarenze mu 2050 kandi ibikorwaremezo cyane cyane ingufu by’umwihariko ni urutirigongo rw’iterambere aho riva rikagera.”

Minisitiri Gasore yabajijwe uko u Rwanda ruhuza gahunda rufite mu bijyanye n’ingufu n’ibikubiye mu masezerano yo kurengera ibidukikije rwagiye rusinya.

Mu gusubiza, Minisitiri Gasore yavuze ko mu Rwanda iki kibazo kidahari cyane, ariko agaragaza ko byose bikemuka binyuze mu kwishyiriraho intego kandi zigashyirwa mu bikorwa haherewe ku zihutirwa cyane.

Ati “Mu bijyanye na politike y’ingufu tugira ibyo dushyira imbere nk’ibyihutirwa, Ikintu cya mbere dushyira imbere ni ukubasha gutanga ingufu zihagije zikoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu cyacu, icyo nicyo cya mbere.”

“Igihe ibyo byagezweho ureba ku bijyanye n’ikiguzi, ingufu zigomba kuboneka ariko ku giciro gishoboka, kubera ko turi kugerageza guteza imbere inganda, guteza imbere ishoramari bizabasha guhangana ku rwego rw’igihugu, Akarere ndetse n’urw’Isi, kugira ngo iri hangana rishoboke ugomba kuba ufite igiciro gito.”

Yakomeje avuga ko intego ya gatatu iba ari ukureba uburyo izi ngufu zikoreshwa zitangiza ibidukikije.

Ati “Intego ya gatatu niho ibijyanye no kuramba (gukoresha ingufu ziramba), guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubahiriza inshingano dufite nk’igihugu[…] Twari dufite ndetse turacyafite ubushobozi bishingiye kuri mazutu (bwo gutanga amashanyarazi) kubera ko dukeneye gutanga ingufu ku cyo byaba bisaba cyose, ariko mu mibereho yacu usanga izi ngufu zikomoka kuri mazutu zihenze cyane, ibi bidushyira mu murongo mwiza wo gukoresha ingufu zisubira.”

Minisitiri Gasore yavuze ko izi nganda zitanga amashanyarazi hifashishijwe mazutu zitagikoreshwa nubwo zishobora kwitabazwa igihe habayeho ikibazo.

Ati “Kuva muri Kamena mu mwaka ushize twahagaritse ibikorwa by’inganda zitanga amashanyarazi zikoresha mazutu, birumvikana ziracyahari ndetse twazikoresha igihe tugize ikibazo ariko ntabwo zigikoreshwa.”

Muri Werurwe mu 2024, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko mu gihe amashanyarazi yari yabaye make mu 2023, Leta yasanze nta kindi gisubizo gihendutse gihari cyatuma amashanyarazi akenewe aboneka, bituma sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG ikoresha mazutu ya miliyari 5 Frw.

Minisitiri Gasore ni umwe mu batanze ikiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ikibazo cy’ibijyanye n’ingufu muri Afurika n’uburyo hakwimakazwa izitangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .