Ku wa 11 Kanama 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, igisirikare cy’u Rwanda cyarashe imizinga inshuro 21 mu kirere.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa ari igice cy’akarasisi kandi ko bisobanuye guha icyubahiro umuntu.
Ati “Ni akarasisi gasanzwe na ho kurasa imizinga inshuro 21 ku Isi yose bisanzweho, ni uburyo bwo guha umuntu icyubahiro. Bikunze gukorwa nko ku irahira cyangwa ku kiriyo.”
Yagaragaje ko mu gihe cy’irahira bikunze gukorwa kuko uretse akarasisi gakorerwa imbere y’abitabiriye icyo gikorwa, habaho no kwiyerekana kw’abasirikare ari bwo habaho kurasa iyo mizinga.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yasobanuye ko n’indege zo mu kirere zagaragaye zitwaye ibendera ry’igihugu na byo ari igice cy’akarasisi kari kagamije guha icyubahiro Paul Kagame.
Kuri ibi birori, ingabo z’u Rwanda zari zifite imbunda nini eshanu, enye zarashe inshuro eshanu kuri buri imwe mu gihe iya Gatanu yarashe inshuro imwe ari na yo ya 21.
Ubusanzwe kurasa imizinga inshuro 21 hirya no hino ku Isi birasanzwe mu gihe cy’ibirori ibizwi nka ‘21-gun salute’ bigakorwa hari kuririmbwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu.
Umuco wo kurasa imizinga 21 watangiye mu kinyejana cya 17 cyane cyane mu ntambara zo mu mazi.
Iyo ubwato bwageraga ku cyambu cy’igihugu cy’amahanga, bwarasaga amasasu mu mazi mu rwego rwo kwerekana ko bwitwaje intwaro ariko budafite umugambi mubi ahubwo ko buje mu mahoro.
Kurasa inshuro 21 byagizwe ihame n’ingabo z’Ubwami bw’u Bwongereza bwari bufite ingabo nyinshi mu mazi icyo gihe.
Ku ikubitiro, ubwato bwarasaga amasasu arindwi, kuko uyu mubare wari ufite igisobanuro gikomeye mu mico itandukanye no mu myemerere ariko kubera ko ibikorwa byo ku butaka byashoboraga kugira intwaro nyinshi, igikorwa cyo kurasa cyahurijwe ku masasu 21 bituma biba ihame.
Kuri ubu kurasa imizinga inshuro 21, bikoreshwa mu mihango itandukanye irimo guha icyubahiro abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru, kwizihiza iminsi mikuru y’Igihugu nk’Umunsi w’Ubwigenge, ibikorwa byo kurahira, imihango yo gushyingura abasirikare cyane cyane abakoze imirimo ikomeye cyangwa bahawe imidali y’icyubahiro.
Ni ikimenyetso cy’icyubahiro, agaciro, n’amahoro, bigaragaza umuco w’ubupfura wakomeje kugira agaciro mu mihango ya gisirikare, ku rwego rwa buri gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!