00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yo gufunga zimwe mu nsengero hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2024 saa 03:44
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe hirya no hino mu gihugu ryaturutse ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye.

Nubwo hataratangazwa umubare w’insengero zose zafunzwe hirya no hino mu gihugu, nko mu Karere ka Musanze ubwako izigera ku 185 zimaze gufungwa biturutse kuri ubwo bugenzuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .