Ni igikorwa giteganyijwe ku wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, kikazatangira saa yine z’igitondo kikageza saa kumi z’umugoroba.
Umujyi wa Kigali wavuze ko kubera bidateganyijwe ko uyu muhanda uzafungwa, abawukoresha basabwa korohereza abakozi bazaba bari mu mirimo.
Wasabye ko imihanda ya KN 86 st-KN 87 st-KN 1Rd; KN 2 Ave-KN 82 st-KN 86 st n’uwa KN 87st - KN 93 st-KN 1Rd, yakoreshwa mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’ibinyabiziga.
Hatangajwe kandi ko muri uyu muhanda uzaba uri kuvugururwa, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bari hafi ngo babafashe.
Aya mavugura agiye gukorwa, ni ukongeraho igisate cy’umuhanda cya gatatu, kizajya kinyuramo bisi gusa.
Mu gihe aya mavugura azaba arangiye, bisi zizajya zisohoka muri Gare yo mu Mujyi [DownTown], zinyure mu gice cy’umuhanda wagenwe, nigera mu masangano y’imihanda [rond-point], ikomereze mu gisata cyagenewe bisi gusa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo gukemura kimwe mu bibazo bituma imodoka zitinda mu nzira hari gahunda yo gushyiraho ibisate by’imihanda byagenewe bisi nini gusa.
Ati “Turimo gushaka ibisubizo bitandukanye bikemura uburyo bisi zizajya zigenda mu masaha y’umuvundo. Icyo nikimara kuboneka bizajya mu buryo. Reka duhere ku kirebana no guharira bisi igisate cyazo, bizatuma bisi zikomeza kugenda nta kibazo.”
“Ntabwo bizahita bitangira muri Kigali yose birumvikana, hari aho tuzatangirira, ni kuvuga ngo tuzaherahariya Downtown tugana i Remera [...] Ibyo bizagenda bijya n’ahandi ariko aho ni ho tuzatangirira nk’igerageza kugira ngo turebe uko bizagenda.”
Emma Claudine yakomeje agira ati “Ubu twatangiye gutunganya hariya umuhanda munsi ya Downtown kuko hariya ni ho bisi zisohokera, kubera ko hari ibisate bibiri turimo kuhatunganya kugira ngo habe igisate cya gatatu kigenewe bisi.”
“Izajya isohoka Downtown ize yinjire mu gisate cyayo nta yindi iri kukigenderamo, ize yinjire mu masangano y’imihanda, hazaba hashushanyijwe mu buryo imodoka z’abantu ku giti cyabo zigendera uruhande rumwe bisi na yo igasigara mu ruhande rwayo.”
📌Itangazo: Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, hateganyijwe imirimo yo gushyira kaburimbo ku gisate cy'iburyo cy'umuhanda uhereye ahahoze Gereza Nkuru ya #Kigali kugera mu masangano y'imihanda yo mu Mujyi rwagati. #KigaliYacu pic.twitter.com/zWshtjVWAQ
— City of Kigali (@CityofKigali) November 5, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!