Niba abantu bavukana batagira amaherezo amwe, buri wese akanyura inzira ye, birumvikana neza ko n’abantu muri rusange bagira ubuzima buhabanye cyane bitewe n’igeno ry’Imana ku bayemera.
Biroshye ko ushobora kwigana n’umuntu umurusha ubumenyi, akabona akazi mbere yawe yewe akananakubera umukoresha, ni na ko byoroshye kubona umugore/umugabo cyangwa inkumi/umusore mwiza usenga mbere ushimwa n’abantu n’Imana ariko ukabura umwana mu gihe wa muntu abantu bafata nk’igicibwa ibyo byose abibona.
Hari abo bibaho agahangayika, agashakira igisubizo mu nzira mbi zangiza, aho gukemura ikibazo ahubwo akagikomeza bikamuviramo n’ihungabana rikomeye.
Ni yo mpamvu Sandra Kirenga yashinze Ihuriro Lady In Waiting, rihuriwemo n’abari n’abategerugori barenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, biyemeje guhumurizanya binyuze mu nzira zitandukanye, Ijambo ry’Imana rikaza ku isonga.
Ni igitekerezo yakuye ku bavandimwe n’inshuti ze bari barahungabanyijwe n’ibintu bitanduka birimo no kubura abana, urushako n’ibindi, arabafasha yiyemeza kwagura igikorwa.
Bijyanye n’ubunararibonye afite, Kirenga yemeza ko nubwo akenshi bibanda ku guhumuriza abamaze igihe barabuze urubyaro n’urushako, banafasha n’abandi kuko uko umuntu yaba ameze kose aba afite icyo yabuze ahora asaba Imana umunota ku wundi.
Ati “Twese dufite ibyo dutegereje. Tugira insengero amadini n’amatorero bitandukanye ariko twashakaga ko abo bagore bose twihuriza hamwe tugaterana imbaraga mu bihe turimo. Niba utegereje umwana ukabona abandi mumeze kimwe mugahumurizanya, niba nta kazi ufite ugahura ba bagenzi bawe mugafatanya kugashaka mu nzira nziza aho kwishora mu mafuti.”
Yagaragaje ko muri iyi minsi abantu bafite ibibazo bitandukanye, nk’abatinze gushaka abo bazabana, ariko ugasanga bahozwa ku gitutu n’abo mu miryango yabo, bigatuma bagira umuhangayiko, umwe ushobora kwirindwa.
Ati “Turashaka ko bamenya abo baribo muri Yesu. Turaka kubaha imbaraga zibafasha guhangana n’abo babashyira ku gitutu, bagategereza icyo Imana yabateguriye. Nk’ubu hari umuntu wasoje kaminuza ariko amaze imyaka itanu atarabona akazi, urumva ako gahinda? Ariko se urabikora ute? Nicyo dufasha abantu gukora igikwiriye mu gihe nyacyo.”
Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko imiryano irenga 48 n’abantu ku giti cyabo barenga 186, bahuye n’ibibazo byo kutabona urubyaro.
Raporo ya OMS yo mu 2023 igaragazaga ko umuntu umwe muri batandatu bangana na 17,5% by’abakuze bahura n’ibibazo by’ubugumba mu buzima bwabo.
Ubwo abagize Lady In Waiting bari bahuriye mu Mujyi wa Kigali, Umunya-Uganda akababa umuvugabutumwa witwa Sarah Muhwezi, yasangiye abitabiriye uburyo yari amaze imyaka 15 ashatse umugabo ariko, yabonye umwana ku mwaka wa 14.
Ati “Ubu umwana wanjye afite amezi icyenda. Birababaza cyane gutegereza. Wumva utari kwera imbuto ukiheba, yewe ukagira ihungabana. Nakoresheje uburyo bwose bushoboka tujya no gukoresha IVF, ariko birananirana. Nafashijwe no gusenga cyane ko umugabo wanjye ari pasiteri. Ubu twategereje twihanganye, igisubizo twarakibonye.”
Yavuze ko gutegereza umuntu asenga ari bwo buryo bwiza bwo guca ukubiri n’abakuzengurutse baguca intege n’abamushora mu bikorwa bishobora kwangiza ubuzima binyuze mu gushaka guca iy’ubusamo.
Uyu mubyeyi yagaragaje ko ari igihamya cy’ibifatika cy’uko imbere y’Imana nta kidashoboka, asaba abari guhura n’ibibazo nk’ibye gutegereza bihanganye ariko badateshuka gusanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!