00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bugamije gusubiza umuntu ku Kwezi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukuboza 2022 saa 08:02
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’iya Nigeria ziherutse gushyira umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure [Artemis Accords].

Uyu mushinga w’ Ikigo cya Amerika gishinzwe Isanzure (NASA) ugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi, hakagezwayo n’umugabo, uzaba agezeyo bwa kabiri nyuma ya Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahakandagiye ku wa 20 Nyakanga 1969.

Kugeza ubu u Rwanda na Nigeria ni byo bihugu bibiri bya Afurika muri 23 byo ku Isi bimaze gusinya kuri ayo masezerano agenga uburyo bwo kuvumbura ibiri mu kirere n’iterambere ry’ubukungu buri ku yindi mibumbe.

Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi bitarenze mu 2025 binyuze muri gahunda yiswe ‘Artemis’.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda NASA, umugore n’umwirabura ba mbere bazoherezwa ku Kwezi.

Bitandukanye no mu 1972, abazajya ku Kwezi kuri iyi nshuro bazakora ubushakashatsi bwimbitse bushobora gutuma no ku mubumbe wa Mars hoherezwa umuntu wa mbere.

Gusa nubwo u Rwanda na Nigeria byose bifite ibigo bishinzwe kugenzura ibijyanye n’Isanzure, umuntu yakwibaza impamvu byasinye kuri aya masezerano.

Inyungu u Rwanda rufite ku masezerano ya ‘Artemis Accords’

Mu 2020, u Rwanda rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’Isanzure (RSA), gifite intego yo gukusanya no kugenzura ibikorwa bikorerwa mu Isanzure ry’u Rwanda.

Indi ntego ya RSA ni ugukusanya amakuru aturuka mu bigo bya Leta n’ibyigenga, mu gihe bibaye ngombwa kugurisha amwe muri ayo makuru, icyo kigo kizajya kibanza kuyasesengura mbere yo kuyatanga cyangwa kuyagurisha.

U Rwanda kandi ku bufatanye n’u Buyapani rwohereje icyogajuru cya mbere mu isanzure cyiswe Rwasat-1 ngo gitange amakuru ajyanye n’ubutaka bw’igihugu aho gifata amashusho cyifashishije camera zacyo ebyiri akagenzurwa n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 25 Nzeri 2019, gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye butuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe, bigafotorwa na za camera ubundi bikoherezwa.

Hari amakuru avuga ko u Rwanda ruzohereza ibindi byogajuru mu kirere mu mpera za 2023. Kimwe na Nigeria, u Rwanda rukomeje kwifashisha gahunda zo mu Isanzure mu koroshya iterambere ry’igihugu.

Kuba u Rwanda na Nigeria byarinjiye muri aya masezerano ya Artemis, bizafasha mu kureshya abashoramari mpuzamahanga mu by’isanzure.

Ibihugu byinjiye mu mikoranire mu by’isanzure ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Buyapani n’ibindi bisaga 20.

U Rwanda rukomeje kandi kugaragaza ubushake mu gukoresha isanzure mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kugira uruhare mu gukora ubushakashatsi ku Kwezi, Umubumbe wa Mars n’ahandi.

U Rwanda kandi kuba rwaragiye mu masezerano ya Artemis bivuze ko rushobora kuzajya mu bihugu bikoresha icyogajuru gito cyo mu bwoko bwa CubeSats.

Nubwo iyi gahunda yo gusubiza abantu ku Kwezi izagirwamo uruhare rukomeye na NASA, iki kigo kigaragaza ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo ubu bushakashatsi buzabashe kugenda neza kandi bubyazwe umusaruro.

Aya masezerano kandi agamije gushishikariza ibihugu byayashyizeho umukono kubahiriza amabwiriza ajyanye no kubungabunga isanzure, hagamijwe kuyibyaza umusaruro ugera ku kiremwamuntu muri rusange.

Ibihugu bihuriye kuri aya masezerano bishobora gukorana mu guhanahana ubumenyi no gusangira amakuru ajyanye n’isanzure.

Igihe hari icyatandukiriye kigashaka konona amahame agenga ubushakashatsi bukorerwa mu isanzure, gishobora guhanwa ndetse kigakeburwa n’ibindi binyamuryango.

Aya masezerano areba ibikorwa bizajya bikorerwa ku Kwezi, umubumbe wa Mars ndetse n’ibibuye binini byo mu isanzure bizwi nka ‘asteroid’.

Leta y’u Rwanda n’iya Nigeria ziherutse gushyira umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .