00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu nyamukuru ingabo za Loni mu Rwanda zabaye imburamukoro Abatutsi bicwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 April 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Ni ikibazo benshi mu Banyarwanda bataboneraga igisubizo mu 1994, kubona abasirikare barenga 5000 bari boherejwe na Loni mu Rwanda bizengurukaho mu gihugu nk’imburamukoro, barebera kugeza Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Amashusho atava mu mitwe ya benshi ni ayo ku wa 11 Mata, ubwo Abasirikare b’Ababiligi basize Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, bakabasiga mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana, bakabica urw’agashinyaguro.

Burya na bo ntibari bo. Bakoraga ibyo batumwe n’ibihugu bavamo, bakagendera ku mabwiriza bahawe n’ababohereje. guhagarika Jenoside ntibyari mu byari byabazinduye.

Mu bihugu bivuga rikijyana mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, bimwe nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabonaga Abanyarwanda nk’abantu badakwiye guhabwa agaciro ngo batakazweho amafaranga batabarwa kuko bari muri Afurika, ibindi nk’u Bufaransa n’u Bubiligi byari bizi neza kandi bishyigikiye umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa na guverinoma byateraga inkunga.

Mu gitabo "Shake Hands with the Devil", Romeo Dallaire wari uyoboye ingano za Loni mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga, asobanura ko u Bubiligi n’u Bufaransa ari byo bihugu byari bifite inyungu mu kohereza ubwo butumwa mu Rwanda.

Inyungu y’ibyo bihugu kwari uko ubwo butumwa bwagombaga kubuza ingambo za RPA gukuraho Guverinoma yari yarimitse ikibi no guhagarika Jenoside.

Ni yo mpamvu muri Mutarama 1994, Dallaire yatanze impuruza ko yahawe amakuru n’umwe mu bayobozi bakuru b’Interahamwe ko hari umugambi wo kurimbura Abatutsi mu gihe gito.

Icyakora Kofi Annan wari ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro yamusubije ko aza “kubimenyesha Habyarimana n’abadipolomate bo mu Burengerazuba bw’Isi bari i Kigali.”

Kuri RPA, abasore n’inkumi na bo bari biyemeje ko ntagusubira inyuma, ari ugutaha mu rwababyaye bagahagarika Jenoside ku bubi na bwiza.

U Bubiligi n’u Bufaransa bibonye inyungu zabyo zitagishobotse, byasabye Akanama ka Loni gukura ingabo z’uwo muryango mu Rwanda, abasirikare baracyurwa hasigara abagera kuri 250 gusa.

Ku wa 21 Mata 1994, ni bwo ako Kanama kabyemeje, ari na yo tariki hishwe Abatutsi benshi umunsi umwe, aho habarurwa abarenga 250.000.

Nkaho bidahagije, u Bufaransa bwanohereje abasirikare bo guhungisha abari muri guverinoma yakoze Jenoside, mu cyiswe “Opération Turquoise”.

Iyo operasiyo ni yo yatumye abasirikare ba Habyarimana n’Interahamwe babasha guhungana intwaro, bakagaruka kwica Abatutsi i Mudende mu bitero by’Abacengezi, na n’ubu FDLR ikaba ibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Agahinda k’Abanyarwanda kongewe no kubona izo ngabo za Loni zarananiwe kurinda abahigwaga ngo zibakize abicanyi, ahubwo zigakoresha imbunda zirasa imbwa zari zabaye nyinshi zirya imirambo y’Abatutsi yari yuzuye mu mihanda.

Mu byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa, harimo no kuba radio rutwitsi ya RTLM yarashishikarizaga Abahutu kwica, ibumvisha ko Abatutsi ari abanzi babo n’igihugu, ndetse ko atari abantu bakwiye kubaho.

Dallaire yamenyesheje Loni uko RTLM iri kwenyegeza Jenoside kubera imvugo z’urwango ikwiza, asaba ko ibihugu Amerika bifite ububasha byakwinjirira ikoranabuhanga ryayo bikayihagarika ntikomeze kumvikana (jamming). Amerika zavuze ko amafaranga bisaba ari menshi.

Mu Kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana n’Umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko ikiguzi cya “jamming” kuri RTLM cyari ibihumbi 250$. Ayo ni yo mafaranga Amerika yasanze ari menshi ugereranyije n’ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

Amahanga yatereranye Abatusti bicwa hagamijwe ko bashiraho, ariko ntibashize. Aho gufasha ingabo za RPA guhagarika Jenoside, ibihugu “by’ibihangange” byarwanye no kuzimangatanya ibimenyetso by’inkunga byahaga Habyarimana bushyira mu bikorwa Jenoside, ngo uruhare rwabyo muri yo rutazagaragara.

Byabaye iby’ubusa kuko rwaragaragaye, ibyinshi muri byo bisaba imbabazi za nyirarureshwa kuko bikomeje gushyigikira imvugo zihakana n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro bingize ingabo z'Ababiligi ngo zitabasiga mu maboko y'abicanyi biba iby'ubusa
Muri ETO Kicukiro hahungiye abatutsi basaga 4000 bicirwa i Nyanza ya Kicukiro
Mu mpera za 1993 ni bwo Ingabo za MINUAR zageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .