Mu myaka yashize hirya no hino kuri radiyo, televiziyo, mu binyamakuru byandika ndetse no ku mihanda, buri muntu wese yabonaga uburyo hashyirwaga imbaraga mu gutanga ubutumwa busaba buri wese kwirinda Virusi itera Sida.
Iyo byageraga ku byapa bishishikariza abantu kwirinda Virusi itera Sida byabaga ari ibindi bindi kuko wasangaga bimanitse muri buri gasantere kose, bikajya bigenda bihindurwa buri mezi runaka.
Kuri ubu ibi byapa ntibikigaragara ahantu na hamwe yewe n’ubutumwa busaba abantu kwirinda Virusi itera Sida kuri radiyo na televiziyo ubutambuka ni mbarwa.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko koko ibi byapa baretse kubikoresha.
Ati ‘‘Ubu ntabwo tukibikoresha kuko iyo urebye icyo gihe twamanikaga ibyapa kuko Virusi itera Sida yari ihagaze mu Rwanda n’uko ihagaze ubu ng’ubu biratandukanye cyane, kera cyari ikibazo usanga cyibasiye abantu muri rusange ariko kuri ubu aho bigeze bitewe n’ibyo twakoze hahindutseho byinshi ku buryo kuri ubu Virusi itera Sida hari ibyiciro bitandukanye igenda yibasira kurusha ibindi.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Ikindi kandi iyo urebye ikintu cyo gusoma ntabwo abantu bakibyitaho cyane, dushobora kumanika icyapa ku muhanda bikagera nimugoroba nta muntu n’umwe uragisoma ariko iyo turebye nk’urubyiruko kuko arirwo dushyizeho imbaraga bashobora kujya ku mbuga nkoranyambaga, niho turi gucisha ubwo butumwa kurusha uko twamanika bya byapa batari busome kandi bihenze cyane mu kubikoresha.’’
Sida ni icyorezo cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983, gitangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 aribwo cyanduwe n’abantu benshi. Kuri ubu ni icyorezo cyitari cyabonerwa umuti n’urukingo, uretse imiti ikigabanyiriza ubukana.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 230 bafite Virusi itera Sida, mu gihe abayandura ari 3200 buri mwaka. Sida yica kandi abasaga 2600 mu Rwanda buri mwaka, gusa 97% by’abanduye bose bafata imiti.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!