Impamvu Jenoside yatangiriye i Kigali bugacya ikwira igihugu cyose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire ndetse abayobozi bakabicengeza mu baturage, byatumye Jenoside ikorwa mu buryo bwihuse, igakwira no mu bice byose by’igihugu.

Kuri uyu wa 7 Mata 2020 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yatanze kuri RBA, Dr Bizimana yavuze ko nubwo mu 1994 Jenoside yatangijwe i Kigali indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ku wa 7 Mata Abatutsi bishwe mu bice byinshi haba muri Cyangugu, Gikongoro n’ahandi.

Ibyo ngo byatewe n’uko hari hamaze igihe hategurwa uyu mugambi, ku buryo kwica byaherutse ibindi bikorwa biranga Jenoside, birimo kwambura ubumuntu Abatutsi igihe kirekire.

Dr Bizimana yahereye mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga bwa mbere, bigahabwa ibisobanuro ko byatewe n’uko Mbonyumutwa Dominique wari mu bayobozi ba Parmehutu, yakubiswe urushyi n’abasore b’abatutsi avuye mu Misa mu Byimana.

Ati ”Ibyo ntabwo ari byo n’ubwo urushyi koko abo bantu, barahuye, ariko iyo tugiye mu bushakashatsi dusanga guhera ku wa 8 Ntakanga 1959 – hari hasigaye amezi atanu ngo Mbonyumtwa ajye mu Misa mu Byimana - uwari umuyobozi w’ishyaka rya APROSOMA witwa Gitera, yanditse inyandiko ayoherereza Ababiligi bayoboraga u Rwanda n’u Burundi, ababwira ko abona mu Rwanda hari ikibazo hagati y’Abahutu n’Abatutsi, kandi kizakemurwa n’imenwa ry’amaraso.”

Mu 1963 nabwo Abatutsi barishwe, haba urwitwazo ko agatsiko k’impunzi kavuye mu Burundi kagatera mu Bugesera, bituma abantu barakara bica Abatutsi ahantu hatandukanye.

Nyamara ngo na mbere y’uko ‘Inyenzi’ zitera ku wa 21 Ukuboza 1963 mu ijoro, muri Nzeri uwo mwaka inyandiko z’iperereza z’Ababiligi zagaragazaga ko icyo gitero kizaba, ku buryo amakuru yari azwi.

Urugero ni muri Perefegitura ya Gikongoro yahanaga umupaka n’u Burundi, aho uwari Perefe Andre Nkeramugaba, ku wa 17 Ukuboza 1963 yandikiye ba Burugumesitiri abagaragariza ko inyenzi nizitera, bazahita bica abatutsi.

Ati “Bwana burugumesitiri, nkurikije ibyo twavuganye mu nama iheruka byerekeye ba bagiranabi, mbasabye kumenyesha abaturage bose kuba maso no gushyikiriza Burugumesitiri umuntu wese ubuyera, azwi cyangwa atazwi, cyane cyane impunzi.”

Yanabasabye guhumuriza abaturage “kubera ko utwo dutero tudafite imbaraga nk’izacu”, ko umunsi batewe “bazahera ko bitabara,” kandi “burugumesitiri utazahugura abaturage vuba, azaba ari umugambanyi.”

Dr Bizimana yakomeje ati “Abaturage bakangurirwaga kuzica abatutsi, igihe bazumva ko inyenzi zateye. […] Tugeze rero mu 1994 nabwo, muzi ko haje urwitwazo rwo kuvuga ngo indege ya Perezida Habyarimana yahanuwe kandi ngo yahanuwe na FPR, rero nimuhite mwica Abatutsi kuko nibo banzi, nibo bafatanya n’abahanuye Habyarimana. Nabyo byari urwitwazo.”

Ibyo ngo bigaragaza ko ubwicanyi bwose bwakorerwaga Abatutsi bwabaga bwateguwe na Leta, kandi byarakozwe mbere.

Ivangura mu mashuri

Uretse ibikorwa byo kubica, ikindi cyagaragaye ni uko ingengabitekerezo yo kuvangura abana mu mashuri n’abantu mu kazi yimitswe, hashingiwe ku bwoko.

Dr Bizimana yatanze urugero ku ibaruwa uwari Perefe wa Kibungo, Habiyambere Mathias yanditse ku wa 13 Gicurasi 1968, asaba ko mu mashuri y’imyuga (Foyer), ba burugumesitiri bavanamo abarimu n’abanyeshuri b’Abatutsi, anaboherereza intonde zabo.

Ati “Turashaka ko abazasohoka muri iki cyiciro, bazaba ari abahutukazi, none nkoherereje aya mazina, ugahitamo abahutukazi koko. Kandi wasanga bose ari abatutsikazi, ukatwandikira vuba tugashaka abandi.”

Leta ya Habyarimana nayo yakomereje muri uwo mugambi, ndetse ubwe yarabishimangiye. Urugero ni ku wa 1 Nyakanga 1982, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 20 rubonye ubwigenge.

Habyarimana yagize ati “Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basanze ari ngombwa gusubira muri politiki yerekeye uburezi bw’igihugu. Politiki nshya igamije mbere na mbere kwigisha no no kujijura rubanda nyamwinshi…”

Ibyo ngo byavugaga ko abagomba kwiga ari abari bariswe ba rubanda nyamwinshi, ni ukuvuga Abahutu.

Dr Bizimana ati “Mwumve umurongo igihugu cyarimo. Ntibareba umunyarwanda w’umuhanga, umunyarwanda wese ngo yige noneho abahanga bazamurwe bakoresheje ubuhanga bwabo, arareba gusa icyiciro, ubwoko nyamwinshi.”

Ibyo byanahuriranye no kwima Abatutsi akazi, kuva ku bwa Kayibanda hashyirwaho icyemezo bise Icyemezo cy’Imyitwarire myiza, Imico n’Imyifatire (Attestation de bonne conduit, vie et moeurs), cyasabwaga umuntu wese ukeneye serivisi z’ingenzi nko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, gusaba pasiporo n’ibindi. Ni icyemezo kitapfaga guhabwa umututsi.

Dr Bizimana ati “Iki rero cyabaye igikoresho cyatumye abatutsi babuzwa uburenganzira bwinshi cyane mu kazi.“

Yatanze ingero ku wari Perefe wa Kibungo. Yanditse ati “Bwana burugurumesitiri, ugomba kwirinda abantu baza bagushuka ngo ha runaka icyemezo. Nubona utabyumva neza, gisha inama Perefe. Menya ko hari abarunari (RUNAR) batwihishemo. Abo nibo bakujya mu gutwi, bakakugira inama bitwaza ko ari inshuti zawe.“

Muri Perefegitura ya Gikongoro, Umujyanama wa Perefe witwaga Ruhumuriza François ngo niwe abashaka ibyangombwa babanzaga gucaho.

Yandikiye perefe ku wa 19 Kanama 1970, amubwira ikibazo cy’umututsi wagiye kwaka ibyangombwa, konsiye akimwima avuga ko ari umututsi, nta myitwarire myiza afite.

Yanditse ati “Uwo musore arifuza attestation y’imimerere myiza. Njyewe nasanze ntashobora kuyimuha. Nasanze adafite ubwitonzi nkurikije umuryango wabo uko wifashe, icyakora mugerageze kumwibariza neza. Ni umututsi, arabibwirira.”

Ibyo byose bikagaragaza uburyo Abatutsi bajujubijwe kandi bigakorwa igihe kinini na Leta, ku buryo ubwo Jenoside yatangiraga mu 1994, Abanyarwanda benshi bari bamaze gucengezwa ingengabitekerezo yayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, avuga ko bitewe n’amateka u Rwanda rufite, ari ngombwa ko yandikwa kugira ngo azajye asigira amasomo urungano rushya rw’Abanyarwanda.

Yahise anatanga urugero ku gitabo yanditse yise ‘Mitingi Jenosideri’, gikubiyemo ubuhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Bariya abajenosideri baramutse bapfuye bose bagashira, tuzatanga ubushobozi bunini bwo kubakoraho ubushakashatsi kandi baragiye duhari. Kuko ubundi bafite ibintu byinshi babana nabyo, dukwiye kwandika tuzirikana cyane ko u Rwanda ruzamara imyaka myinshi cyane, kandi abantu bazajya bavuga bati ‘iki kibi cyabaye ku rwego ruhanitse, ntigikwiye kongera’.”

Abanyarwanda binjiye mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .