Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi yatangiraga mu 1994, benshi bari bazi ko bashobora guhungira mu nsengero na Kiliziya ntibicwe na cyane byari byarigeze kubaho.
Byabaye itandukaniro n’ibyo abahungiyeyo bari biteze kuko aho kubona ubuhungiro bahiciwe bigizwemo uruhare n’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Kuri ubu hirya no hino mu gihugu hari kiliziya zahindutse inzibutso kubera ko zabereyemo ubwicanyi, aho Abatutsi bari bahungiyeyo bahiciwe aho kubona ubuhungiro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubwiyunge bwuzuye bwa muntu cya Kiliziya Gatolika muri Arikiyediyoseze ya Kigali, Padiri Nsengiyumva Emmanuel, yagaragaje ko impamvu abari abakirisitu n’abayobozi b’amadini bijanditse muri Jenoside ari uko bananiwe kurwanya urwango rwigishwaga.
Yagize ati “Urwango rwigishijwe abanyarwanda muri rusange n’abajyaga mu nsengero barimo, urwo rwango rwigishijwe n’abanyapolitiki bari bafite ububasha ariko no mu banyamadini harimo abatarabashije kuzamura ijwi rirwanya kandi rivuguruza ibyo bya Leta.”
Yakomeje ati “Habuze mu by’ukuri ibyo twakita igika cy’ubuhanuzi. Mu ivanjiri ibyo bivuze kunyomoza ibitari byo, ugatangaza ukuri. Iyo ugiye kureba usanga amacakubiri yarigishijwe n’abayobozi n’abakirisitu barimo. Uwagombaga kuba umurimo wa za Kiliziya, ni ukwitandukanya ni ibyo, ntitubyemera ariko iryo jwi ryarabuze.”
Yagaragaje ko byabaye bibi ubwo Jenoside yatangiraga n’abayobozi b’amadini bakifatanya n’abayikoraga kandi bari bakwiye kubayobora mu nzira y’urukundo.
Ati “Bigiye kuba bibi cyane, bamwe mu bayobozi ba kiliziya batera intero abanyapolitiki bateye y’ivangura. Iyo urebye neza usanga urwango rwarigishijwe igihe kinini cyane n’abanyamadini batabashije kumenya ubutumwa bwabo bwo kuba abahanuzi.”
Yagaragaje ko mu bayobozi b’abamadini n’amatorero bari bafite urubuga bashobora kuvugiramo kandi bakumvwa n’abatari bake bakigisha urukundo n’ubuvandimwe ariko ntibabikoze.
Yavuze ko byanaturutse ku kuba abazaniye abanyarwanda ivanjili bari bifitemo umugera w’urwango n’amacakubiri.
Ati “Abatuzaniye ivanjili nabo bari bifitemo umugera w’urwango n’amacakubiri. Mbatanye mbategeke niyo yari intero y’ubukoloni. Bayiraze abo bigishije barimo n’abanyamadini. Ntibigeze batubwira ko inkingi mwikorezi y’ivanjili ari rwo rukundo, rudatanya, rukuraho amacakubiri bituma abakirisitu baragumye muri twa dutsinda twabo tw’ivangura.”
Yashimangiye ko ivanjili yigishijwe nk’igamije gushyigikira ibyo abantu bari bifitemo byo kuryamira abandi, ari nayo mpamvu uretse kuba abayobozi b’amadini baragize uruhare muri Jenoside ariko n’abayikoraga benshi bari abakirisitu bayikorera bagenzi babo.
Ati “Ntabwo ivanjili yaje isa n’aho isukura, kandi nibyo bagombaga kuduha ahubwo yaje ishyigikira ibyo bo batekerezaga. Twisanze rero mu Rwanda kuba uwo kwa kanaka, ubarizwa muri buriya bwoko ari byo bifite ingufu kurenza uko dusangira amaraso n’umubiri wa Kristo.”
Yashimangiye ko hatabayeho gushungura ibyo bahawe mu gusakaza ivanjili byatumye ntacyo imara ku bantu benshi, kuko abayihawe bayimize buhumyi bakemera kuyoborwa butama.
Yashimangiye ko byari kuba byiza nk’iyo haza kuboneka nibura abashumba b’amadini nka 50% bishwe bari gukiza abantu kuko byari kuba n’ishema ku madini ko nibura barwanyije akarengane, bitangira bagenzi babo.
Amadini akwiriye guhindura umuvuno
Padiri Nsengiyumva Emmanuel yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amadini n’amatorero yicujije atangira kubanisha Abanyarwanda mu rugendo rw’isanamitima.
Ati “Iyo icyaha cyaje Gahini yica Abel kandi ari abana b’umubyeyi umwe. Kiliziya yababajwe no kubona abana bayo umwe ahindutse Gahini undi akaba Abeli, abo bose rero kiliziya ifite inshingano yo kongera kubunga. Hari abateshutse ku nshingano uhereye ku bayoborwaga kugera ku bayoboraga.”
Yagaragaje kuba uyu munsi hari kiliziya zahindutse inzibutso, bishimangira ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe byatumye abantu badatinya kwicira mu nzu y’Imana.
Ati “Ni umurage navuga ngo w’ukwemera no kwirundurira muri nyagasani abanyarwanda bari bafite, n’icyizere bari bafitiye ingoro y’Imana. Bishimangira n’ubukana Jenoside yakoranywe ku buryo abayikoze batatinye Altar, batigeze batinya Imana.”
Yagaragaje ko kiliziya yahindutse ibagiro bitari ngombwa, ibintu byatumye hari bamwe batakaje ukwemera kubera ibyo babonye byakorewe mu kiliziya cyangwa mu nsengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Nsengiyumva yasobanuye ko urugendo kiliziya n’andi madini biri gukora ari urwo kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y’ayo mahano kandi bitanga icyizere.
Yavuze ko bizasaba ko abanyarwanda bategwa amatwi n’abashumba bakamenya ibikomere byabo byose kugira ngo habashe gutangwa icyomoro gikwiye.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewemo ibintu bidasanzwe aho bamwe bishe abo bishakiye, imiryango bavukamo, abana babo, abavandimwe n’inshuti bityo ko bisaba imbaraga zidasanzwe mu kubafasha kongera kunga ubumwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!