Leta yari ifite gahunda yo gutegura ibyanya by’inganda mu turere dutandukanye tw’igihugu, harimo Bugesera, Muhanga, Rwamagana, Musanze, Huye n’ahandi.
Icyakora Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yavuze ko gahunda yo gutegura ibyanya byose icya rimwe itatanze umusaruro kuko yatumye bisaranganywa ibikorwaremezo bike, iterambere ntiryihuta nk’uko byari biteganyijwe.
Ati "Ibyanya by’inganda byinshi twabitangiriye icya rimwe noneho bituma buri cyose kijyamo ibikorwaremezo bike. Hamwe ugashyiramo umuhanda ahandi ugashyiramo amashanyarazi. Icyemezo twafashe ni uko tugiye gufata ibyanya by’inganda bine bya mbere biri imbere, tubishyiremo ishoramari ryose bitangire bikore ku bushobozi bwabyo bwose noneho dusigare dukora ibindi."
Iyi gahunda yatumaga u Rwanda rutatanya imbaraga muri gahunda yo kubaka ibi byanya, ari nayo mpamvu ibimaze gutera imbere ari byo bigiye kwitabwaho kurusha ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ibyatoranyijwe ari ibiri "Bugesera, Rwamagana, Muhanga kugira ngo byo bikorwe vuba noneho nibirangira, abashoramari bajyemo dusigare tugenda dutunganya n’ibindi bikorwa. Naho kugenda ukora ushyira akantu kamwe mu byanya by’inganda bigera ku 10, ntacyo bitumarira, twasanze ari ugutatanya amafaranga bikarangira nta na kimwe gikozwe."
Icyanya cy’inganda cya Bugesera gifite hegitari 330 mu gihe Icyanya cy’inganda cya Rwamagana gifite ubuso bwa hegitari 80 naho icyanya cy’inganda cya Muhanga kikagira hegitari 63.
Gahunda yo guteza imbere ibyanya by’inganda igamije kuzamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Mu 2024, urwego rw’inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!