Impamvu ibumbatiye ihagarikwa ry’inyubako yagombaga kuzamurwa muri Gare ya Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasobanuye ko impamvu gare y’aka karere itongewemo inzu y’amagorofa yari iteganyijwe kubakwamo byaturutse ku cyifuzo cy’abacuruzi bari kuzayikoreramo.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Gare y’Akarere ka Rwamagana yatashywe ku mugaragaro, bivugwa ko hatashywe igice cya mbere kigizwe n’inzu z’ubucuruzi na parking y’imodoka, ariko ko hazakurikiraho igice cya kabiri kizubakwamo inzu nini y’amagorofa izakorerwamo ubucuruzi.

Ni igikorwa ubuyobozi bwavugaga ko kizahita gikurikiraho ako kanya mu rwego rwo kurangiza uwo mushinga wo kubaka gare nziza ijyanye n’igihe, kuri ubu imyaka ibaye ibiri iyo nzu y’ubucuruzi itarubakwa ndetse mu bigaragara ntabwo yenda kubakwa vuba aha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko akarere katacyubatse inzu y’ubucuruzi nyuma yo kubiganiraho n’abacuruzi bari kuzayikoreramo bakababwira ko byaba byiza babafashije mu kubaka isoko rya Rwamagana.

Yagize ati “Icyabiteye nta kindi ni uko abikorera bo muri Rwamagana bifuje ko inzu y’ubucuruzi yari gukorerwamo n’abacuruzi b’igice kimwe cy’abakorera mu isoko tuyireka. Rero bifuje ko aho kubaka iyo nzu ahubwo twabafasha bakubaka isoko rya Rwamagana, bituma natwe duhindura ibitekerezo dufatanya n’abacuruzi aho bari gukusanya imigabane kugira ngo hubakwe iryo soko.”

Gitifu Kakooza yakomeje avuga ko kuri ubu inyigo y’isoko yari ihari bayiretse ahubwo bari gukora indi kugira ngo bafashe abacuruzi mu kubaka isoko rishya, iyo nyigo ngo izatwara miliyoni ziri hagati ya 80-100 Frw.

Ku kijyanye n’inzu igeretse igomba kubakwa muri Gare ya Rwamagana uyu muyobozi yavuze ko babihariye Jali Holdings ari nayo isanzwe icunga Gare ya Rwamagana.

Ati “Gare iri mu maboko ya RFTC nabo bafite gahunda yo kubaka iyi nzu, uko gare yaguka ni nako nabo bazajya bagenda baguka bagire n’ibyo bahindura kuri gare ni nabwo bazubaka iyi nyubako nubwo tutazi igihe bazayubakira.”

Yavuze ko amafaranga yari kuyishorwaho n’akarere bazayashora mu kugura imigabane mu isoko rishya rya Rwamagana mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abacuruzi kugira ngo hubakwe isoko rishya rijyanye n’igihe muri aka karere.

Gare ya Rwamagana yatashywe muri Mutarama 2019 aho yuzuye itwaye miliyoni 670 Frw, ifite imiryango 20 na parking y’imodoka 40. Itahwa ubuyobozi bwavugaga ko ifite umwihariko wo kugira internet ariko abayikoresha bavuga ko itigeze ishyirwamo.

Akarere ka Rwamagana kasobanuye ko impamvu gare yako itongewemo inzu y’amagorofa yari iteganyijwe kubakwamo byaturutse ku cyifuzo cy’abacuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .