NIDA isobanura ko idahamagarira Abanyarwanda bose kujya guhinduza amafoto ari ku ndangamuntu zabo, ariko ko abafite impamvu zigenderwaho bashobora kubisaba, ubusabe bwabo bugasuzumwa bwakwemerwa bagahabwa iyo serivisi.
Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annet, yabwiye IGIHE ko serivise yo guhindurira abantu amafoto bafite ku ndangamuntu atari nshya ko isanzweho ariko ku bantu bafite impamvu zumvikana.
Ati “Impamvu ya mbere tugenderaho duhindurira umuntu ifoto iri ku ndangamuntu ni ukuba umuntu yarifotoje mbere afite ikibazo mu isura nk’inenge ubu kikaba cyarekemutse. Ikindi ni ukuba yaragize ikibazo nk’impanuka n’ibindi bituma isura ye ihinduka ndetse no kuba yarabaye mukuru agahinduka bigaragara ku buryo ubona atari we.”
Aho yasobanuye ko iyo umuntu afite impinduka zabaye mu isura ye zigaragara agana NIDA ikamufotora indi ifoto ijyanye n’uko ameze kugira ngo hatazagira aho bamwima serivisi bitewe no kubona uko amaze ku ndangamuntu ye bidahuye n’uko ameze imbonankubone.
Gusa ku bantu bashaka guhinduza amafoto kubera babaye bakuru isura igahinduka, Mugwaneza yavuze ko ubusabe bwabo bubanza gusuzumwa bakareba ko bufite ishingiro.
Ati “Abantu bose iyo bakuze barahinduka muri rusange ariko hari abahinduka cyane ku buryo uba ubona ifoto iri ku ndangamuntu nta na hamwe ihuriye n’uko bameze. Abo ni bo duhindurira ariko si buri wese uza ngo narakuze nimumpindurire ifoto.”
Mugwaneza kandi yasobanuye ko abakeneye iyo serivise bayakira mu murenge batuyemo cyangwa kuri email ya NIDA ari yo [email protected].
Ati “Abakeneye iyo serivisi bajya kuyisaba ku murenge ubegereye noneho bagasuzuma impamvu zabo babona zikwiriye bakatumenyesha noneho tukazabahamagara bakaza ku cyicaro tukabaha umunsi n’isaha bazifotorezaho.”
Abatanga ubusabe kuri email bo basabwa kongeraho ifoto ya pasiporo ya vuba n’ifoto y’indangamuntu basanganywe noneho ubusabe bwabo gugasuzumwa bwakwemezwa bakabandikira kuri email bakabaha igihe bazaza kwifotoreza kandi babona atazaboneka bagasaba guhabwa ikindi gihe.
Uwamaze gufotorwa abona indangamuntu iriho ifoto nshya bitarenze iminsi 30 akazajya kuyifatira ku murenge yahisemo.
Guhitamo uwo murenge umuntu ashaka ariko bisaba guca ku Irembo aho iyo ku murenge bamaze kumwemerera ko azafotorwa bamufasha guca ku Irembo.
Usaba serivisi yo gukosoza indangamuntu yishyurwa 1500 Frw noneho amwe mu makuru yuzuzamo akaba arimo n’umurenge ushaka kuzafatiramo indangamuntu ye.
Ni mu gihe n’abanyura kuri email ya NIDA iyo bamaze kwemererwa kuzafotorwa baca ku Irembo gusaba serivise yo gukosoza indangamuntu noneho na bo bakishyura bakuzuzamo n’aho bashaka kuzayifatira.
Mugwaneza yokomeje agaragaza ko iyo umuntu ahinduje ifoto yo ku ndangamuntu imibare itatu ya nyuma ihinduka nk’uko bigenda ku kundi gukosoza indangamuntu uko ari ko kose.
Gusa ibyo avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera umuntu ahawe indi ndangamuntu kuko iyo havutse ikibazo mu kwaka serivisi bitewe n’uko nimero y’indangamuntu yari asanganywe yahindutse, yandikira NIDA kuri email ikamuha urwandiko rugaragaza ko yayihinduriwe akajya arukoresha bibaye ngombwa.
Mugwaneza yongeyeho ko kandi umushinga wo gutangira gukorera Abanyarwanda indangamuntu z’ikoranabuhanga ugeze kure kuko uzatangira mu 2026; bityo ko abafite Indangamuntu bashaka gukosoza ariko bitihutirwa cyane bashobora gutegereza icyo gihe bakazahabwa inshyashya zikosoye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!