Impamvu amasaha yo gupimwa COVID-19 ku binjira mu Rwanda yagejejwe ku 120

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Kanama 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko abagenzi bose baza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko ubwo ubukerarugendo bwongeraga gusubukurwa, hafashwe umwanzuro ko umuntu wese winjira mu gihugu agomba kuba agaragaza ko yapimwe Covid-19 mu masaha 72 ashize (iminsi itatu), ibipimo bikerekana ko ari muzima kandi hagakoreshwa igipimo gitanga amakuru yizewe kuri virus buzwi nka RT-PCR test (Real Time Polymerise Chain Reaction).

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver yabwiye IGIHE ko kuzamura amasaha yasabwaga, ahanini byatewe n’uko hari igihe umuntu yabonaga icyemezo ko yapimwe, ariko ugasanga ya masaha yenda kurangira, ataragera ahantu ashaka kujyana cya cyemezo. Yahise igirwa 120, ni ukuvuga iminsi itanu.

Yagize ati "Nk’abava muri Amerika n’ahandi hose kure, ugasanga agiye kugera hano iminsi yarangiye. Iriya minsi 120 kandi basanze, kubera ko umuntu agera ahangaha akabanza gupimwa, nta kibazo byatwara kuko umuntu aba yarapimwe mu buryo bwizewe, bagasanga ari muzima. Ibi kandi birakorwa n’ahandi nko mu Bushinwa, nta kibazo gihari."

Iyi umuntu ageze mu Rwanda ashyirwa muri hoteli akamara amasaha 24 ategereje guhabwa ibizamini by’igipimo afatwa akigera mu gihugu, hasuzumwa neza ko nta Coronavirus yanduye.

Minisitiri Gatete yavuze ko amabwiriza yashyizweho arimo gutanga umusaruro mu buryo ingendo z’indege zirimo gukorwa, hanirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje ati “Kugeza uyu munsi ni umuntu umwe gusa wagaragaye [yaranduye COVID-19), na we bigaragara ko yakoresheje igipimo gitanga igisubizo mu kanya gato (Rapid Test) kandi bitemewe. Izindi gahunda zose zirubahirizwa, kujya mu mahoteli, gupimwa bakabona ibisubizo byabo mu masaha 24, ibyo birakurikizwa, n’ibyo bagomba kubaha, ari abajya hanze y’igihugu, ari abagaruka, ibyangombwa byose uko twabiteganyaga turabona bitanga umusaruro.”

Bitandukanye na mbere y’uko ingendo zifungwa, mu gihe abarwayi benshi baturukaga hanze y’igihugu, muri iki gihe kuko binjira mu Rwanda barapimwe, ubu baba bafite icyemezo ko ari bazima.

Nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukuwe, u Rwanda rumaze kwakira ba mukerarugendo 2769 binjirije igihugu miliyoni zigera ku 185 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 93 barimo 80 bagaragaye mu Mujyi wa Kigali basanganywe Coronavirus mu bipimo 4610 byafashwe uyu munsi bituma abayanduye mu Rwanda bagera ku 2293 mu gihe 46 bakize, umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1604.

Inkuru wasoma: Hoteli 17 zirimo kwifashishwa mu kwakira abava mu mahanga mu gihe bategereje ibizamini bya COVID-19

Abagenzi baba bitwaje ikigaragaza ko batanduye COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .