Impamvu amabara agize ‘Zebra Crossing’ amaze iminsi ahindurwa muri Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Kuva mu minsi ishize, abantu batandukanye bakoresha umuhanda mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu bagiye babona amabara aranga aho abanyamaguru bambukira ahindagurika, ahahoze ari umukara n’umweru hashyirwa umutuku, ubundi haza umuhondo, magingo aya hamwe na hamwe ubu haracyari umukara, ntabwo harasubizwaho umukara n’umweru usanzwe.

Ni igikorwa kijyanye n’igenzura rimaze iminsi, hakorwa igerageza rigamije guhitamo amabara ashobora gukoreshwa ku buryo burambye. Ni igerageza rigomba gukurikirwa n’isesengura ry’abahanga, hakarebwa amabara agaragara neza mu muhanda no gusuzuma ikiguzi byatwara.

Ni igikorwa kandi kigamije korohereza abakoresha umuhanda, ku buryo imirongo igaragara neza bityo ikarushaho gutanga umusanzu mu gukumira impanuka za hato na hato.

Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rigena ko aho abanyamaguru bambukira umuhanda harangwa n’ibara ry’umukara n’umweru. Ni ibara risa n’Imparage (Zebra), ari naho hava izina Zebra Crossing.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavuze ko kugira ngo hanozwe uburyo amabara y’aho abanyamaguru bambukira umuhanda agaragara, Guverinoma y’u Rwanda yakoze igerageza ku mabara atandukanye, umutuku n’umweru; umuhondo n’umukara.

Yakomeje iti “Kubera ko amabara yakoreweho igerageza adateganywa n’Iteka rya Perezida, ibyavuye mu igerageza biracyasuzumwa. Hagati aho amabara aranga aho abanyamaguru bambukira umuhanda agomba kongera akagirwa umukara n’umweru nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida.”

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko imihanda yose izajya isigwamo irangi ry’umuhondo rigaragaza ibisate by’umuhanda ndetse n’ibara ry’umweru rigaragaza inkombe (inkengero) z’umuhanda.

Mu gihe ibizaba byavuye mu igerageza bizaba bimaze gukusanywa no gusesengurwa, hakaboneka amabara agaragara neza akwiye gukoreshwa kandi ku buryo burambye, biteganyijwe ko Iteka rya Perezida rigena amabara aranga aho abanyamaguru bambukira umuhanda rizavugururwa.

Umurongo w'umuhondo mu muhanda rwagati wasimbuye uw'umweru
Amabara agize Zebra Crossing yahinduwe inshuro zitandukanye
Ibara ry'aho abanyamaguru bambukira umuhanda ni umukara n'umweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza