Impamvu abantu 30 bataha ubukwe bakuriweho kwipimisha COVID-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yatangaje ko gufata icyemezo gikuriraho abataha ubukwe kwipimisha COVID-19 ari mu rwego rwo gushishikariza abantu kwipimisha, avuga ko abarenze mirongo itatu bazajya bipimisha.

Ibi Nyirarukundo Ignacienne yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri ubwo yari mu kiganiro na RBA. Uyu muyobozi avuga ko uko abanyarwanda bitwara bitanga icyerekezo cy’aho icyorezo kigana, ko aho bazarenga ku mabwiriza bazajya bahita bahagarika ibyo birori .

Yagize ati" Ibi bivuze ko abantu batarenze mirongo itatu bashobora guhurira hamwe batipimishije, iyo bifuje kurengaho birumvikana ko bagomba kwipimisha, impamvu byatekerejwe gutyo ni uko abanyarwanda bashobora guhurira hamwe kandi bakirinda kandi nabo barabizi, rero byagaragaye ko mu mibare barenze bahita babihagarika, rero nta mpungenge zirimo .

Inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza ko amakoraniro y’abantu batarenze 30 ko badasabwa kwipimisha COVID-19. Cyakora ko bashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata izindi ngamba .

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kane Tariki ya 10 Nzeri 2020 , ku ngingo y’abakora ubukwe yagira iti: " Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira , harimo inama n’ ubukwe bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kwipimisha COVID-19.( Abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cyiyo servisi) .Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira . Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB ) habanje gusumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe" .

Iki cyemezo gisohotse mu gihe abakoraga ubukwe bakunze kumvikana bavuga ko iyi ngingo yabagongaga ahanini bashingira ko byabasabaga ubushobozi bwinshi mu gupimisha abatumirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .