00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abacanshuro barenga 280 batsinzwe na M23 banyujijwe mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 January 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko abacanshuro b’Abanyaburayi batsinzwe urugamba bari bahanganyemo na M23, banyujijwe mu Rwanda kugira ngo basubizwe iwabo, nyuma y’uko bisabwe n’ibihugu bakomokamo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 ni bwo mu Karere ka Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hambukiye abacanshuro bakomoka i Burayi barenga 280, biganjemo abo muri Romania.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, inzego z’umutekano zabanje kubasaka, ubundi binjizwa mu modoka zibakura i Rubavu, zibageza i Kigali, aho bafatira indege basubira iwabo.

Aba bacanshuro bageze muri RDC nyuma yo guhabwa akazi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu cye mu rugamba zirimo n’umutwe wa M23.

Ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma benshi muri aba bacanshuro baratsinzwe, bishyikiriza MONUSCO.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X, yavuze ko aba bacanshuro banyujijwe mu Rwanda, nyuma yo kubisabwa n’ibihugu bakomokamo.

Ati “Nyuma yo gutsindwa kwabo no gufatwa kwa Goma, aba bacanshuro bahungiye mu mbuga ya Loni, abari mu butumwa bwayo bwo kubungabunga amahoro barabarinda. Guverinoma zabo zasabye u Rwanda gufasha mu kubasubiza iwabo, banyuze i Kigali, nayo irabyemera.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “u Rwanda aricyo gihugu cyonyine ku Isi cyatanze umuburo ku ikoreshwa ry’abacanshuro b’Abanyaburayi, bikozwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.”

Yagaragaje ko ikoreshwa ry’abacanshuro ritemewe cyane ko ribuzwa n’amasezerano ya Loni yo mu 1989.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko bibabaje kuba ibihugu byose bizi ko iki ari icyaha, ariko habaka nta na kimwe cyigeze cyamagana ikoreshwa ry’aba bacanshuro.

Abacanshuro barenga 280 batsinzwe na M23 banyujijwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .