Impamba Techno Market yakuye muri Tour du Rwanda yitabiriye bwa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo Techno Market Ltd cyishimiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, kiniyemeza kongera imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umukino w’amagare umaze gushinga imizi mu Rwanda.

Tour du Rwanda 2020 yazengurutse igihugu mu minsi umunani yasojwe ku wa 1 Werurwe 2020; yegukanywe na Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée.

Mu bafatanyabikorwa bayiherekeje harimo Techno Market Ltd yinjiye bwa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2020” ryabaga ku nshuro ya 12.

Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding).

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Techno Market, Umuhire Diane, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda 2020 ikwiye gusiga isomo ku kubaka igihugu.

Yagize ati “Isomo twavanye muri Tour du Rwanda ni uko ibintu byose bishobokera ufite intego, kubona umuntu ukiri muto atwara igare ku bilometero 889.2 ni isomo ryiza ku rubyiruko rwacu, ko rukoresheje imbaraga rukagira intego rwakwiteza imbere.’’

Yakomeje avuga ko Techno Market Ltd yishimiye uko yakiriwe mu ntara zose Tour du Rwanda yanyuzemo.

Ati “Techno Market Printing House twigiye kandi twunguka byinshi muri iri rushanwa, twegereje abakiliya bacu serivisi nziza tunasabana na bo. Twanabonye amahirwe akomeye yo gutera inkunga siporo binyuze muri Tour du Rwanda.’’

Umuhire yavuze ko bazakomeza kongera ubushobozi mu mikorere no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Impamba twakuye muri Tour du Rwanda ni uko serivisi zacu zamenyekanye kurushaho, byaduhaye imbaraga zo kurushaho gukora neza hashingiwe ku byifuzo by’abakiliya bacu no gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere imyidagaduro.’’

Techno Market ni yo yakoze ibitabo by’imihanda abakinnyi banyuzemo, ibyapa, imitaka, udupapuro (etiquettes) tw’amacupa, ingofero n’ibindi byifashishijwe muri Tour du Rwanda 2020.

Yakomeje ati ‘‘Ibigo byari muri Tour du Rwanda twarakoranye kandi byarishimye cyane.’’

Niyigena Pascal ukora muri Farumasi mu Karere ka Muhanga yavuze ko yashimishijwe no kwegerezwa serivisi za Techno Market.

Yagize ati ‘‘Badukorera ibyapa n’imyambaro dukenera. Ndashishikariza Abanyarwanda kugana Techno Market kuko ifite serivisi nziza.’’

Avuga ku mahitamo yo gutangirana na Tour du Rwanda ya 2020, Umuhire yasobanuye ko bijyanye n’umwaka w’icyerekezo.

Ati ‘‘Twagendanye n’igihugu ngo twiteze imbere twubake u Rwanda twifuza. Tunyuze muri Tour du Rwanda twageze ku bakiliya bacu mu ntara zose z’igihugu, tunabaherekeza aho amagare yanyuze hose. Byadufashije gutanga ubutumwa ku Banyarwanda bose dushyigikira Made in Rwanda. Hari byinshi Abanyarwanda bajyaga gukoresha hanze ariko twifashishije Tour du Rwanda mu kubabwira ko badakwiye gusiragira kandi tubikorera mu Rwanda.’’

Techno Market ifite umwihariko wo kugira imashini za printing na branding zigezweho ziyifasha guhaza isoko ry’u Rwanda n’abakozi babifitiye ubumenyi.

Mu ntego yayo yiyemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu izatangira kwambika abakinnyi babaye aba mbere kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

Techno Market iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba nomero 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo. Ibijyanye na serivisi zayo binaboneka kuri www.technomarketrwanda.com. Ushobora no guhamagara telefoni igendanwa 0788158800.

Abakozi ba Techno Market bafashe ifoto y'urwibutso n'Umunya-Erythrée, Natnael Tesfatsion, wegukanye Tour du Rwanda 2020
Techno Market Ltd yishimiye ko yegereje Abanyarwanda serivisi zitandukanye itanga
Abakozi ba Techno Market Ltd n’ab’Umuryango wita ku Buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda) uri mu bakiliya bayo b’imena bafashe ifoto isoza Tour du Rwanda 2020
Abakozi ba Techno Market Ltd mu ifoto n'abakinnyi ba Team Rwanda Areruya Joseph (ibumoso) na Nsengimana Jean Bosco
Mu ntego za Techno Market Ltd harimo no guteza imbere abanyempano barimo n'abari n'abategarugori
Umuyobozi wa Techno Market Ltd Printing House, Mukeshimana Japhet (wambaye umweru) afata ifoto y'urwibutso n'abakozi baherekeje Tour du Rwanda 2020 mu gihugu hose
Umuyobozi wa Techno Market Ltd Printing House, Mukeshimana Japhet, avuga ku musaruro w’Abanyarwanda yagaragaje ko igihugu cyiyubaka kandi gifite imbaraga zo gutera intambwe igana imbere
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya (wambaye umukara), Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah (uwa kabiri iburyo) mu ifoto y'urwibutso n'abakozi ba Techno Market
Abana babarizwa mu Ikipe ya Le Cirque du Soleil yamamaza Techno Market

Amafoto: Techno Market


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza