00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamba abaturage 500 bo mu Mujyi wa Kigali bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 May 2025 saa 11:14
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali biyemeje kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abana babo amateka yayo mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Babitangaje ku wa 17 Gicurasi 2025, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, ruherutse gushirwa mu Murage w’Isi.

Aba baturage barenga 500 basobanuriwe uko Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho kuva mu 1959 no mu 1994.

Ukwezi kwa Mata 1994 kwarangiye Abatutsi bo mu Bisesero bataranyenganyezwa n’ibitero by’Interahamwe bituma tariki 3 Gicurasi 1994 hakorwa inama karundura ifatirwamo umwanzuro wo kongera abajya kwica Abatutsi mu Bisesero.

Ni ko byagenze kuko Abatutsi bo mu Bisesero batangiye kugabwaho igitero biremereye birimo icyagabwe tariki 13 Gicurasi 1994 cyiciwemo abarenga ibihumbi 30.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, abaturage b’Umurenge wa Nyarugunga boroje imiryango y’abarokokeye mu Bisesero.

Perezida w’Inama Njyanama, akaba na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko kuba umuhanda Interahamwe zanyujijemo inka z’Abatutsi bo mu Bisesero zijya kuzirya uyu munsi uzamukamo inka zo kubashumbusha bigaragaza ku mu Bisesero hari kugaruka ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyarugunga, Tuyishime Fiacre yavuze ko batekereje gusura Urwibutso rwa Bisesero mu buryo bwo kurushaho kumenya amateka yaranze u Rwanda.

Ati "Ubutwari Abatutsi bo mu Bisesero bagaragaje mu guhangana n’Interahamwe n’ingabo za EX-FAR ni bwo natwe dukwiye gukoresha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside".

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko kuba umurenge wose ufata icyemezo cyo kujya gusura urwibutso bigaragaza intambwe abo bantu baba bamaze gutera mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Twizeye ko tubonye abantu benshi bazigisha abana babo bagakura bazi Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe n’ingaruka zayo bakaba n’abambere bayirwanya".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguwemo abarenga ibihumbi 50. Nyuma y’aho rushyizwe mu Murange w’Isi abarusura ku mwaka bavuye ku 2500 bagera ku bihumbi 10.

Itsinda ry’abaturage barenga 500 ba Nyarugunga ni ryo rya mbere rinini risuye uru rwibutso kuva rwatangira kubakwa mu 1997.

Abaturage b'Umurenge wa Nyarugunga biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava ikagera
Itsinda ry'abantu 500 baturutse mu Mujyi wa Kigali ni ryo rya mbere rinini risuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi bwashimye abaturage ba Nyarugunga boroje imiryango y'abarokokeye mu Bisesero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .