00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca ku Karere ka Musanze kajyanye ibizamini by’akazi i Kayonza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 July 2022 saa 10:34
Yasuwe :

Akarere ka Musanze kahagurukije abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, nyuma yo gutanga itangazo ry’akazi, abemerewe gukora ibizamini bagasabwa kubikorera mu Karere ka Kayonza.

Ni impaka zasembuwe n’itangazo ryo ku wa 18 Nyakanga 2022, ryashyizwe kuri Twitter na Micomyiza Jean Baptiste yibaza uburyo Akarere ka Musanze kajya gukoreshereza ibizamini by’akazi i Kayonza.

Ati "Iri tangazo niba atari irihimbano, Akarere ka Musanze kakabaye kazishingira ikiguzi cy’ingendo kuri aba bantu basabye akazi. Gusaba akazi i Musanze ugategekwa kujya gukorera ikizamini i Kayonza, na bwo hirya i Rukara? Nibura iyo batira stade ya Musanze."

Itangazo ry’akarere ka Musanze rigaragaza ko hari imyanya y’akazi 10 itandukanye, aho abakandida 6131 ari bo bemerewe gukora ibizamini cyanditse hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu gusubiza Micomyiza, Akarere ka Musanze kavuze ko impamvu yo kujyana ibizamini by’akazi i Kayonza ari uko gafitanye amasezerano yo gukoresha ibizamini by’akazi kifashishije ibyumba by’ikoranabuhanga bya Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic.

Aka Karere kanditse ko "Ikizamini cy’akazi gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo urangije ikizamini ahite abona amanota yakoreye mu Kizamini cyanditse. Bityo, muri Stade ntibyakunda. Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic nibo bafitanye n’Akarere amasezerano y’ubufatanye kuri Computer Lab [ibyumba by’ikoranabuhanga]."

Micomyiza yagarutse abaza niba Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Musanze nta ’computer lab’ ifite ubwo bushobozi ihari.

Akarere ka Musanze kasubije ko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Musanze n’irya Rwanda Polytechnic (IPRC Musanze) bitakunze.

Abatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bibajije uburyo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Musanze no mu ishami rya Rwanda Polytechnic i Musanze byanga ntihatekerezwe i Kigali mu ihuriro rya bose, ahubwo ibizamini bikajyanwa i Kayonza.

Uwitwa Rukundo Eric yagize ati "Si ikibazo kiri i Musanze gusa, niba ari ’system’ [uburyo] igezwego ntiwamenya, kuko ubungubu ikizamini ntabwo kigikorerwa mu karere wagisabiyemo, mbese byabaye tembera u Rwanda".

Uwitwa Urimubabo yagize ati "Njye mbona nta kibazo kirimo kubera ko kuba akazi Kari i Musanze ntibisobanuye ko ikizamini kizakorwa n’ab’i Musanze gusa".

Micomyiza ati "Umuntu wa Nyagatare usaba akazi i Musanze aba yizeye kubona uburyo bw’ingendo no kuryama i Musanze. Ariko hari uwasaba akazi ku karere ka Musanze ashingiye ku bushobozi bwe, akazi ka Nyagatare ko akanga kugasaba ati ’sinabona uburyo bw’icumbi n’ingendo’".

Abakurikiye izi mpaka kandi banibajije uburyo ikigo gikorera mu karere ari naho gifite icyicaro cyajya gukoreshereza ibizamini by’akazi mu yindi ntara.

Bavuga ko kuba Akarere ka Musanze karasimbutse intara karimo, kagasimbuka Kigali, kakajya Iburasirazuba ari amananiza ku basabye akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .