00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka mu cyumba cy’Inama y’Abakuru b’ibihugu ba EAC ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 June 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Inama ya Gatatu y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iherutse guteranira i Nairobi, ifatirwamo imyanzuro igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Yari yitabiriwe na Yoweri Museveni wa Uganda, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya wari uhagarariye Samia Suluhu, Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC. Uhuru Kenyatta ni we wari uyiyoboye.

Yatangiye hagaragazwa imyanzuro yafashwe n’Abagaba b’Ingabo bo mu Karere bari bahuye ku munsi wabanje, ku Cyumweru tariki 19 Kamena, bakemeranya uburyo bwo kohereza Ingabo muri RDC.

Muri iyo nama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Gen Célestin Mbala, yabwiye bagenzi be ko mu ngabo zizajya mu Burasirazuba bw’igihugu cye, hatagomba kuba harimo iz’u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe wa M23.

Jeune Afrique yatangaje ko iyo ngingo yagiweho impaka nyinshi mu nama yakurikiyeho, Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC ntibayivugeho rumwe. Gukumira Ingabo z’u Rwanda ntibyamaganywe n’u Rwanda gusa ahubwo na Uganda, yagaragaza ko kuba Ingabo zarwo zajyayo byatanga umusaruro ufatika binyuze mu bunararibonye bwarwo mu kurwanya FDLR.

Ku rundi ruhande, ngo uruhande rwa RDC rwari rushyigikiwe n’u Burundi mu ibanga na Kenya. Byaje kurangira byemejwe ko Ingabo z’u Rwanda zitazajya muri RDC gusa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abazaba bariyo amakuru.

Ingingo yahise ikurikiraho yari ijyanye n’igihe izo ngabo zigomba kohererezwa, bivugwa ko hemejwe ko bizakorwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga cyangwa se mu ntangiriro za Kanama.

Byemejwe ko igihe zigomba kumara mu Burasirazuba bwa RDC ari amezi ane kandi ko ibihugu bizajya bigabana uduce bikoreramo. Kuko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, zemerewe gukorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo izaba ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bujye muri Kivu y’Epfo.

Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.

Ku rundi ruhande, RDC yo ivuga ko Ingabo za Tanzania zishobora koherezwa mu buryo butandukanye n’izisanzwe mu butumwa bwa Loni.

Kuva mu ntangiro z’Ugushyingo 2021, imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za FARDC ikomeje gufata indi ntera ndetse uyu mutwe wigaruriye ibice bitandukanye birimo umupaka wa Bunagana no mu nkengero zawo.

Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabaye ku wa Mbere w'iki Cyumweru i Nairobi muri Kenya. Yari ku nshuro ya gatatu iteranye yiga ku kibazo cya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .