Imodoka zirenga 7000 ziganjemo izakoze zinjijwe mu Rwanda mu 2018

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Kanama 2019 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko umubare w’imodoka zinjira mu Rwanda ziguzwe mu mahanga wavuye ku 7000 mu 2017 ukagera ku 7055 mu 2018 naho moto zikagera ku 10 576.

RRA igaragaza ko imibare y’ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu yagabanutse ugereranyije no mu 2016 kuko icyo gihe byageraga ku 8000. Gusa iyo mibare ntabwo hagaragaramo ibinyabiziga byinjiye mu gihugu biguzwe n’ibigo bya Leta.

Abakora ubucuruzi bwo kwinjiza imodoka mu Rwanda babwiye The New Times ko inyinshi zinjizwa mu gihugu usanga ziganjemo izisanzwe zikoreshwa nibura guhera ku myaka 10 kuzamura.

RRA igaragaza ko izinjijwe mu Rwanda mu 2018 ziganjemo izo mu bwoko bwa Jeep zigera kuri 2351, zigakurikirwa na Sedan [Voiture zo gutembera] zigera ku 1886, izipakira zigera kuri 838, Pickup 670 na bisi 111.

Impamvu izakoreshwejweziri mu zinjijwe cyane mu gihugu ahanini ngo biterwa n’uko usanga igiciro cyazo kiri hasi ugereranyije no kugura ivuye mu ruganda.

Alphonse Mutabazi ukora ubucuruzi bw’imodoka ahamya ko abagura izakoze akenshi bahitamo izakozwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 kuko arizo usanga zitarangirika cyane kandi zinahendutse.

Ati “Bitewe n’ubwoko bw’imodoka umuntu akunze haba hari amahitamo menshi ku bagura imodoka bakoresha mu kazi kabo zitarengeje amadolari ibihumbi 10$.”

Mutabazi avuga ko izinjizwa cyane ziganjemo izo mu bwoko bwa Toyota RAV4, Toyota Corolla na Toyota Carina.

Mu myaka yatambutse abenshi mu batumizaga imodoka hanze bifashishaga ubucuruzi bwo kuri internet bakabasha kugura n’abazicuruza muri Aziya nta wundi muntu ubibagiriyemo.

Abazinjiza bavuga ko mu myaka ibiri ishize igiciro cyo kuzinjiza mu gihugu gisa n’icyazamutse bitewe n’amasezerano agenga Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ashyiraho umusoro uhanitse ku modoka zishaje mu rwego rwo kuzigabanya mu Karere kuko zangiza ibidukikije.

RRA igaragaza ko imodoka zimaze imyaka icumi zikozwe ziba zimaze guta agaciro ku gipimo cya 80% ugereranyije n’igiciro cyazo ku ruganda.

Izi kwinjizwa mu gihugu zicibwa umusoro wa 25%, umusoro ku nyungu wa 18% n’umusoro uhera kuri 15% bitewe n’ingano ya moteri zicibwa kugira ngo zisohoke mu gihugu zigurwamo.

Abacuruza imodoka bavuga ko iyo babaze neza basanga imisoro bacibwa ku kwinjiza izo modoka zakoze irusha agaciro k’imodoka muri rusange mu gihe mbere umusoro bawucibwaga hagendewe ku biciro by’imodoka byarebewe kuri internet.

Umuyobozi Volkswagen iheruka gutangira guteranyiriza imodoka nshya mu Rwanda, Levy Ouso, yatangaje ko hari umubare munini w’abanyarwanda bagaragaza ubushake bwo gutunga izitarakoreshejwe, bitanga icyizere ko baziyongera uko izagenda igira nyinshi.

Ati “Turi gukorana n’ibigo by’imari bigafasha abantu kugura imodoka nshya ku giciro gito. Izo banki harimo Banki ya Kigali, Equity Bank, I&M Bank, Banki y’Abaturage n’izindi.”

Imodoka zo mu bwoko bwa VW Polo ni imwe mu zo uru ruganda rutunganya zihendutse rugurisha amadolari 23,881$ (miliyoni hafi 20.5Frw) ubariyemo n’imisoro, VW Passat igurishwa amadolari 37,674$ (miliyini 32.3Frw) naho Tiguan ikagurishwa amadolari 37,719 $ (hafi miliyoni 32.4Frw).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza