00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka za ’automatique’ zigiye gutangira gukoreshwa mu gukorera permis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Yakomeje ivuga ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/permis-zihariye-z-imodoka-za-automatique-zizatangira-gutangwa-ryari


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .