Imodoka yibiwe i Kigali yafatiwe i Rubavu yarahawe ibindi birango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bafatiye i Rubavu imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser iherutse kwibirwa i Kigali.

Kuwa 22 Kanama uyu mwaka nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Asanti Sibomana yandikiye Polisi y’u Rwanda ayimenyesha ko mugenzi we yibwe imodoka, bityo bakaba basaba ubufasha ngo ishakishwe.

Iyo modoka yari yibiwe ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko imodoka yamaze gufatwa, ikaba yafashwe yarahinduriwe ibirango.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yagize iti “RIB yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser RAC 769 E yanditse kuri Mpirano Francois yashakishwaga kuko yibwe. Iyi modoka yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yarashyizweho ibindi birango, RAB 450I.Ukekwaho kuyiba na we yafashwe, iperereza rikaba rikomeje.”

RIB yakomeje ishimira abaturage ku ruhare bakomeje kugira mu gutanga amakuru mu gutahura abanyabyaha.

Polisi y’u Rwanda nayo ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko nyir’imodoka yajya kuyifata i Rubavu ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi modoka mbere y'uko yibwa yari ifite ibiyiranga RAC 769E imaze kwibwa birahindurwa
Iyi modoka yafatiwe i Rubavu yarahawe ibindi bimenyetso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza