00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bane baguye mu mpanuka ikomeye muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukuboza 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi, Volcano Express yari iturutse i Kampala igana i Kigali yagonganye n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bane bitaba Imana.

Byabaye ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, ubwo iyo modoka ya Volcano ifite ibirango RAD798B yagonganaga n’indi ya sosiyete Oxygen yari iturutse muri Kenya, ifite ibirango KCU 054L.

Imodoka ya Volcano yari ivuye i Kampala igana i Kigali mu gihe iya Oxygen yari iturutse i Kigali igana i Nairobi.

Umuyobozi wa Volcano Express, Agaba Andrew Japhet yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko umushoferi wabo n’umwungiriza we (Co driver) bitabye Imana, ndetse n’undi muntu umwe bari begeranye.

Ati "Amakuru twahawe ni uko mu modoka yacu hapfuyemo abantu batatu, abandi ni abo mu yindi".

Polisi ya Uganda yatangaje ko abapfuye harimo abanyarwanda bane, umunya-Kenya umwe n’Umurundi umwe.

Murara Alphonse wari utwaye imodoka ya Volcano, Omido David wari utwaye imodoka ya Oxygen, Ishingiro Mustafa na Gakuru Claude, Hakizimana Etiene n’umugenzi umwe w’umugore ukomoka mu Burundi.

Gakuru bakunze kwita Desailly uri mu bitabye Imana, yamenyekanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yakiniye amakipe nka Esperance ndetse na Mukura VS yakiniye hagati ya 2014-2016.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bagera kuri 40, bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lotom mu gace ka Muhanga.

Hatangajwe ko uburangare ari kimwe mu byateye impanuka, aho umushoferi wa Volcano yataye igice cy’umuhanda imodoka zivuye Kampala zinyuramo, akajya mu ruhanda rw’imodoka zituruka mu Rwanda ari naho yagoganiye n’iya Oxygen.

Imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabale.

Agaba yavuze ko bamaze kumenya iby’iyi mpanuka, bahise bohereza imodoka y’ingoboka ngo ijye kuzana abagenzi batakomeretse, mu gihe abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye muri Uganda kuvurwa.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza izo modoka ebyiri zangiritse cyane ku gice cy’imbere, hari abaturage batandukanye bahagaze iruhande.

Rwahi impanuka yabereyemo iherereye mu Karere ka Ntungamo mu Burengerazuba bwa Uganda. Kuhava ujya Mbarara harimo intera ya kilometero 83 mu gihe kuva Rwahi ujya Kampala harimo intera ya km 317.

Uvuye aho impanuka yabereye ugera ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi, harimo urugendo rw’isaha mu modoka.

Izi modoka zagonganye, batandatu bahita bahasiga ubuzima
Abashinzwe ubutabazi bahogobotse
Izi modoka zagonganye, ibice by'imbere birangirika cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .