Imodoka yari itwaye litilo 40 000 za lisansi yarohamye mu Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Imodoka yari ipakiye lisansi ingana na litilo 40 000 yaguye mu Kiyaga cya Kivu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020.

Amakuru avuga ko iyo modoka yaguye mu Kivu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo yari igeze mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Mahembe , Akagali ka Kagarama mu mudugudu wa Ruhanga.

Iyo modoka yari itwawe n’umugabo w’imyaka 60 yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imodoka yahageze ita umuhanda iboneza mu kiyaga cya Kivu igwa mu mazi.

IGIHE yamenye ko uwari utwaye iyo modoka ntacyo yabaye, gusa lisansi yahise itangira kumeneka mu mazi.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari utwaye imodoka.Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru saa munani z’amanywa imodoka yari itarakurwa mu mazi.

Imodoka yaguye mu kiyaga cya Kivu ipakiye lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .