Imitungo ya UNIK yatangiye gutezwa cyamunara ngo hishyurwe abahoze bayikorera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Kanama 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Abahesha b’inkiko b’umwuga batangiye gushyira ku isoko imwe mu mitungo y’iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo, UNIK, yamenyekanye nka UNATEK kugira ngo hishyurwe abakozi bayikoragamo bakamara amezi menshi badahembwa bayirega mu rukiko bakayitsinda.

Ni amatangazo yatangiye kumanikwa hirya no hino ku mapoto yo mu Karere ka Ngoma, aho ahamagarira abantu bose babyifuza kuzaza gupiganirwa ibibanza bibiri byanditse kuri UNIK kugira ngo hishyurwe umwenda ibereyemo Gahima Martin, uyu akaba yari umwe mu bakozi b’iyi kaminuza wayireze akayitsinda.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga watanze aya matangazo, Me Mugabe Vedaste yabwiye IGIHE, ko umukiliya we yareze iyi kaminuza mu rukiko akanayitsinda nyuma yo kumara amezi menshi imukoresha kandi itamwishyura.

Ati “Gahima Martin yari umukozi wa kaminuza hari amafaranga batamuhembye y’umushahara, baraburana arabatsinda biba ngombwa ko hatezwa cyamunara imwe mu mitungo kugira ngo tuyakuremo. Ni ibibanza bibiri kimwe giherereye mu Murenge wa Kibungo gifite hegitari ebyiri, ikindi kiri mu Murenge wa Mugesera gipima hegitari 1.9.”

Me Mugabe yakomeje avuga ko umukiliya we bamurimo miliyoni zisaga 15 Frw mbere bakaba baramwishyuyeho miliyoni 2 Frw gusa ari nayo mpamvu bahisemo guteza cyamunara iyi mitungo ngo havemo amafaranga yo kumwishyura.
Yakomeje avuga ko hari n’abandi barimu benshi batsinze UNIK ku buryo ngo imyinshi mu mitungo yari ifite izatezwa cyamunara.

Ati “Nk’imanza nzi neza ni nk’ebyiri banamaze gushaka abahesha b’inkiko ngo babafashe guteza cyamunara indi mitungo nabo barayitsinze ariko ugenzuye neza wabona benshi.”

IGIHE yagerageje kuvugisha bamwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bw’iyi kaminuza bose bakavuga ko ntacyo bashaka kubivugaho ngo kuko kaminuza barebereraga itagihari, abandi bavuze ko batakiri mu buyobozi bwayo ku buryo bayivugira.

Umwe mu banyamategeko bahagarariye ishyirahamwe ryashinze UNIK, Mugabe Faustin we yabwiye IGIHE ko amatangazo yo kugurisha imitungo ya UNIK nabo bari kuyabona acicikana ariko ngo nta kintu babiziho cyane.

Ati “Icyo tubiziho ni uko hari abantu badutsinze ariko nta byinshi mbiziho, ni ibibazo bimaze imyaka myinshi no kugira ngo leta ifate icyemezo cyo gufunga iyi kaminuza ni ukubera ibi bibazo naho ibijyanye n’izo manza simbizi.”

Kaminuza ya Kibungo iherutse gufungwa na Minisiteri y’Uburezi tariki 30 Kamena 2020 nyuma y’ubugenzuzi bwayikozweho hagasangwa hadatangwa uburezi bufite ireme, yanashinjwe kwambura abarimu bayo ndetse n’abandi bakozi amezi 18, igihombo cya miliyari 2.5 n’ibindi bibazo bitandukanye.

UNIK yafunzwe yari yaratangiye gukora mu mwaka wa 2003, yari yaranibarutse irindi shami i Rulindo ryoroherezaga abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru. Yashyizweho ingufuri imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.

Imitungo ya Kaminuza ya Kibungo, UNIK, yatangiye gutezwa cyamunara ngo hishyurwe abahoze bayikorera yari ibereyemo amadeni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .