Imitima y’abakekwaho Jenoside iradiha nyuma y’ifatwa rya Kabuga n’ibaruwa ya Macron

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Imitima y’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe i Burayi iradiha nyuma y’ifatwa rya Kabuga Félicien wari umaze imyaka myinshi ashakishwa, ndetse n’ibaruwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aherutse kwandikira u Rwanda, arwizeza ko igihugu cye kizaharanira ko bagezwa imbere y’ubutabera.

Ibi ngo byatumye bakaza umurego mu gushakisha uko bakwigaragaza neza binyuze mu kwandika amabaruwa afunguye, imyigaragambyo ndetse n’andi macengezamatwara anyuranye, byose bigamije gutera icyuhagiro abajenosideri no kuyobya uburari.

Amakuru yizewe avuga ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Kabuga ufatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside yatabwaga muri yombi, abarimo Agathe Kanziga Habyarimana, Wenceslas Munyeshyaka, Eugene Rwamucyo, Claude Muhayimana n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bufaransa, batagitora agatotsi, bikanga ko ejo bamukurikira.

Imitima yabo yarushijeho kudiha nyuma y’ibaruwa yo kuwa 4 Nyakanga, Perezida Macron yanditse yifuriza abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, akizeza Perezida Kagame ko igihugu cye kizakomeza kuba hafi u Rwanda, by’umwihariko giharanira ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera.

Macron yavuze ko nyuma y’icyemezo cyo gukaza uburyo ubutabera bw’u Bufaransa bwita ku manza zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien muri Gicurasi ryashimangiye intambwe nshya y’urugendo rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Ati “Nizeye ko [ifatwa rya Kabuga] ryahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kuva iyo baruwa isohotse, umuryango uri inyuma y’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo Asbl ukorera mu Bubiligi, wongereye ibikorwa byawo by’icengezamatwara ryo kurwanya u Rwanda no kuyobya uburari.

Umusesenguzi mu mibanire mpuzamahanga yasobanuye ko “politiki nshya y’u Bufaransa mu mahanga iteye ubwoba ku bajenosideri bakaba n’ababyeyi b’abihishe inyuma ya Jambo ASBL. Mbere na mbere bishyuye Rudasingwa Theogene ngo yandike ibaruwa mu cyimbo cy’abakekwaho jenoside, hanyuma bategura n’imyigaragambyo i Bruxelles”.

Icyo gikorwa bise ‘imyigaragambyo’ cyabereye mu Murwa Mukuru Bruxelles ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, cyitabirwa n’abantu mbarwa barwanya leta, ndetse bahurira ahantu hasa n’ahihishe. Nta bandi bantu bari babitayeho, uretse abapolisi bari bacunze umutekano hafi aho.

Abo mbarwa bigaragambije bavugaga ko barengera bamwe mu barimo Ingabire Victoire umaze iminsi akorwaho iperereza ku mikoranire n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse mu minsi ishize yasatswe n’inzego z’ubugenzacyaha, bimwe mu bikoresho bye birafatirwa.

Umusesenguzi ati “Ikibyihishe inyuma cyari ukugerageza gutuma ijisho ridakomeza guhangwa abakekwaho ibyaha bihishe i Burayi, ahubwo rikibanda ku binyoma bidahwema kuvugwa ku Rwanda bijyanye n’uburenganzira muri demokarasi bwa Ingabire burimo guhonyorwa i Kigali”.

Mu 2018 Ingabire yafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye, birimo guhakana no gupfobya jenoside. Nyuma yo gufungurwa yakomeje kujya mu bikorwa by’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ingabire yagize uruhare mu ishingwa ry’imitwe nka Alir yaje guhindura FDLR igizwe ahanini n’abari Interahamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda. Bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bigamije kuzura ingengabitekerezo ya jenoside, birwana intambara yo gutera icyuhagiro isura ya Ingabire Victoire.

Kuri ubu Jambo ASBL irimo gukoresha Ingabire mu icengezamatwara ryayo, ryenyegeza ikinyoma cy’uko u Rwanda rurimo guhohotera impirimbanyi y’inzirakarengane.

Abenshi mu bakoresha Twitter bakomeje kuvuga ko ‘mu gisobanuro nyacyo, abakekwaho jenoside n’abana babo bari i Burayi bahangayitse cyane kubera itabwa muri yombi rya Kabuga ndetse n’ibaruwa ya Macron, ku bw’ibyo bakaba barimo gukubita hirya no hino ngo barebe ko bwacya’.

Abanyamuryango ba Jambo ASBL biganjemo abana n’abavandimwe b’abagize uruhare muri Jenoside bakatiwe n’ubutabera mpuzamahanga n’inkiko zo mu Rwanda. Urugero ni nka Perezida wawo Robert Mugabowindekwe mwene Ephrem Rwabarinda, wari Colonel muri Ex FAR wahungiye mu Bufaransa.

Uruhare rwa Rwabarinda muri Jenoside rurazwi, aho yagiye mu nama zateguraga jenoside yakorewe Abatutsi mu 1991 nk’uko inyandiko zirimo iza Gacaca zibyerekana.

Uwitwa Kamari kuri Twitter yagize ati “Icyo bakora cyose, ubutabera buzafata abo bagerageza kurinda. Jambo ASBL n’ingengabitekerezo yayo ya jenoside izisanga ahabi”.

Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni 24 nabo bamaze koherezwa n’ibihugu icyenda; bigaragaza umubare muto w’abakurikiranywe mu gihe abandi bacyidegembya.

Mu bantu bari bakomeye mu buyobozi bwa Habyarimana bagishakishwa barimo nka Protais Mpiranya wari ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu. Harimo kandi Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.

Kuwa Gatanu nibwo abahakana bakanapfobya Jenoside bakoze imyigaragambyo yapfubye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .