Imiti iterwa mu myaka, icyorezo ku nzuki z’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti iterwa mu bihingwa ariyo nyirabayaza w’igabanuka ry’inzuki n’umusaruro wazo.

Inyigo yakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Future in our Minds Rwanda yagaragaje ko hatagize igikorwa umusaruro ukomoka ku nzuki wakomeza kugabanyuka.

Iyo nyigo yakozwe uyu mwaka, ikorerwa mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Niyonsaba Ephrem umwe mu bayikoze, yavuze ko ikibazo gikomeye abavumvu bagaragaje ari ikoreshwa ry’imiti mu bihingwa.

Yavuze ko iyo miti ituma inzuki zipfa cyangwa zigahunga kubera ubukana bwayo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko umusaruro w’inzuki wagabanyutse cyane, kuko ubuki busarurwa ku mwaka bwavuye kuri toni 5 000 mu 2016 bukagera kuri toni 35 00 mu 2017.

Byagize ingaruka ku guhaza amasoko u Rwanda rwari rufite hanze, dore ko n’isoko ry’imbere mu gihugu rikenera toni 4500 z’ubuki ku mwaka ritakibubona.

Umuyobozi w’urugaga rw’aborozi b’inzuki mu Rwanda, Ntaganda Jean Damascene, yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru, ko hagati ya 2016 na 2018 inzuki zari mu mizinga igera ku 100 000 zapfuye izindi zirahunga.

Umworozi w’inzuki, Bapfakurera Ignace, yavuze ko umusaruro we wagabanyutse kubera ko inzuki ze zapfuye.

Yagize ati “Najyaga mpakura ibilo 180 mu mizinga yanjye 30. Ni hafi 300 000 Frw nabuze kubera imiti iterwa mu myaka kuko ikilo kimwe nakigurishaga ku 2000 Frw.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura 78 % by’impfu z’inzuki zatewe n’imiti yatewe mu bihingwa, 8 % ziterwa n’ibyonnyi naho 4 % biva ku ndwara zisanzwe.

Gupfa cyane kw’inzuki kongerewe n’imiti yatewe mu bihingwa cyane cyane ibigori umwaka ushize, ubwo nkongwa idasanzwe yabyibasiraga.

Abakoze ubushakashatsi basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gushakisha indi miti ishobora gukoreshwa mu bihingwa ariko ntigire ingaruka ku nzuki.

Aborozi b’inzuki nabo basabwe kujya bafunga imizinga yabo igihe hafi y’aho iri hatewe imiti mu bihingwa.

Minagri yasabye abahinzi kujya batera imiti mu bihingwa mu masaha ashyira umugoroba kuko ari bwo inzuki ziba zavuye guhova.

Guverinoma iteganya kongera umusaruro w’ubuki ukava kuri toni 5000 ukagera kuri toni 8 000 mu 2024.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti y'ibihingwa iza ku isonga mu kwica inzuki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza