Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, yagaragarije Abanya-Kigali icyifuzo cyo kubaka Ingoro y’Imana, Cathédrale y’Umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.
Perezida Kagame witabiriye ibyo birori, yemeye inkunga mu kubaka iyo Cathédrale, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.
Kiliziya yahawe ikibanza cyahozemo Gereza ya 1930, kugira ngo abe ari ho yubaka. Ubu kuri icyo kibanza, hamaze gushyirwa Ibishushanyo Mbonera bigaragaza uko izaba imeze.
Padiri Innocent Consolateur wo muri Paruwasi Cathédrale St Michel yabwiye IGIHE ko ibyo bishushanyo ari ibigaragaza uko iyo nyubako izaba imeze, gusa ko andi makuru y’igihe imirimo izatangirira yatangwa na Antoine Cardinal Kambanda.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, ntabwo twabashije kubona Cardinal Kambanda ku murongo wa telefoni.
Iyi Cathédrale ijyanye n’igihe byateganywaga ko yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo baba bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu 2020 yabwiye IGIHE ko bazubaka Cathédrale ijyanye n’igihe ariko ifite umwihariko wo kugaragaza Umuco Nyarwanda.
Ati “Birasaba ko iba ari inyubako igaragaza ko koko ari kiliziya, ifite ishusho ya kiliziya ariko hakabaho n’ikintu cy’umwihariko wa Kinyarwanda, kubihuza neza na Kinyarwanda, ishusho ya kiliziya inafite igisobanuro Nyarwanda.”
Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyari cyatangaje ko hakiri gukusanywa miliyari 40 Frw yazifashishwa mu kuyubaka.
Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, gusa ni nto ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera.
Paruwasi St Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashingwaga Arikidiyosezi ya Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!