Bivugwa ko iyo nyubako ari imwe muri eshatu zateguwe aho ndetse mu myaka iri imbere hari izindi ebyiri zizubakwa nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byabitangaje.
Mu gihe abo bantu bazaba bageze mu Rwanda, ibyangombwa byabo bikigwaho neza, bazahabwa icumbi ry’igihe kirekire.
Iyo nyubako iri mu Karere ka Gasabo irimo ibikoresho byose nkenerwa ibitanda, ubwiherero n’ibindi. Ifite amagorofa atanu, imbuga yisanzuye ndetse n’ingazi ziteye neza zizamuka mu byumba.
Yubatse ku buso bwa metero kare 2000. Bivugwa ko yubatswe mu gihe cy’imyaka ine hagati ya 2010 na 2014.
Buri cyumba kizajya gisangirwa n’abantu babiri ariko buri wese afite igitanda cye. Bivugwa ko ishobora kwakira ibyumba 150.
Muri iyo nyubako, ubwogero buzajya busangirwa n’abo bimukira. Ni inyubako ifite kandi igikoni kigezweho ndetse ku munsi abo bimukira bazajya bahabwa amafunguro inshuro eshatu.
Ifite n’icyumba gishobora kuberamo inama ariko nicyo kizajya gifatirwamo amafunguro kinifashishwe mu gihe izo mpunzi n’abimukira bashaka gusabana.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!