00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’imishahara mishya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 August 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi bafasha mu burezi bongerewe imishahara.

Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iyi nyongera ari ku mushahara mwarimu atahana atari ku mushahara mbumbe. Bivuze hakurwamo ibindi byose noneho hagashyiraho ijanisha runaka Leta yongereye ku mushahara.

Iyi nyongera kandi yabariwe ku mwarimu utangiye akazi, bivuze ngo nk’utangiye afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko leta yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kongerera ubushobozi mwarimu kugira ngo na we atange umusaruro ukenewe.

Ati “Turashaka kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi kandi butangwa na mwarimu, kuba twahera kuri mwarimu bivuze ko azatanga umusaruro byisumbuyeho.”

Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw hiyongeraho 70.195 (40%) bivuze ko azajya ahembwa 246.384 Frw.

Ku bijyane n’imishahara y’abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n’ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%.

Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n’ushinzwe Imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%).

Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%). Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

Inguzanyo iziyongera

Uretse kuba Guverinoma y’u Rwanda yongereye umushahara ku barimu ariko yanongereye miliyari 5 Frw mu Kigega Umwalimu SACCO nk’inkunga igamije gufasha mwarimu kurushaho kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu mibereho myiza.

Umuyobozi wa Koperative y’Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu bimuha amahirwe ku nguzanyo nini izamufasha kwiteza imbere.

Ati “Dufatiye ku mwarimu wahembwaga 57,000 Frw by’ifatizo, inguzanyo y’ubwubatsi yashoboraga kubona yishyurwa mu myaka 12 ku nyungu ya 11% yari 2,300,000 Frw ariko uyu munsi umushahara we wiyongereyeho 88% ku buryo ya nguzanyo y’ubwubatsi tuyimuhaye noneho yabona 4,500,000 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 2,200,000 Frw.”

Hashize imyaka itatu abarimu bongererwa 10% ku mushahara. Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko na yo ari muri aya yose yongereweho, aho hafashwe umwanzuro wo kuyongereraho rimwe kugira ngo bihe mwarimu ubushobozi bwo gufata inguzanyo no kwiteza imbere.

Ibi kandi bizanagira ingaruka nziza ku mafaranga y’ishuri ababyeyi basabwaga kwishyura hagamijwe kuzamura mwarimu.

Dr Uwamariya yavuze ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira hazatangazwa amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Akanyamuneza ni kose ku barimu

Abarimu batandukanye hirya no hino mu gihugu bamwenyuye nyuma yo guta mu gutwi inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda yongereye umushahara wabo mu kubafasha kubaho neza.

Iyi nkuru yageze mu matwi y’abarimu bari mu bikorwa bitandukanye cyane ko hari ku gicamunsi ngo bamwe bari mu bikorwa byo gutunganya amafunguro y’umugoroba abandi bari gutembera, yabaye nk’itunguranye ndetse hari bamwe batinze no kubyizera.

Umwarimu wigisha mu Ishuri ribanza rya Cyato mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, Komezusenge Miriam, yavuze ko nyuma yo kumva iri tangazo yaruhutse umutima.

Yagize ati “Ubusanzwe iyo waganiraga n’umuntu ukamubwira ko uri mwarimu yahitaga aguca intege bigendanye n’umushahara muto twari dufite. Iyi nkuru kuyumva byabanje kuntungura kuko numvaga ko ibyo bintu bidashoboka rwose. Ubu turishimye cyane kuko nanjye navuga ko ndi umukozi wa Leta noneho.”

Yavuze ko kongererwa umushahara bizamufasha kuzamura umusaruro no gukora akazi arushaho kugashyiraho umutima.

Yagize ati “Ubusanzwe umwarimu yabaga ahangayikishijwe no gushaka ahantu yatera ibiraka mu mpera z’icyumweru kugira ngo yunganire umushahara kubera wari muto. Kuri ubu kuba bawongereye biratuma dushyira umutima ku kazi twigishe dufite intego. Ibyo bizatuma n’uburezi dutanga bugera kuri bose ku buryo abana bazarushaho gutsinda no kunguka ubumenyi.”

Uyu mwarimu yavuze ko kuba yongejwe umushahara bizanamufasha gukomeza amasomo ye nta komyi mu gihe mbere yibazaga inzira bizanyuramo bikamuyobera.

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru, Majyambere Alexis, yabwiye IGIHE ko inkuru ku iyongezwa ry’umushahara ari ikintu bari bamaze igihe bategereje kubera ko bahembwaga make kandi nyamara bari mu bakora cyane.

Ati “Urebye nta wavuga ko atishimye kubera ko mwarimu ibyo akorewe biraza kumufasha gutanga umusaruro mu byo akora byo gutanga uburezi bufite ireme. Ubusanzwe byasabaga imibare myinshi kugira ngo mwarimu arebe ko abaho neza.”

Yavuze ko kuba mwarimu yongerewe umushahara bizagabanya abataga akazi. Minisiteri y’Uburezi iherutse kugaragaza ko nibura abarimu 1000 bata akazi buri kwezi bigasiga icyuho mu burezi kuko nibura abagera hafi ibihumbi 10 buri mwaka bava mu kazi.

Ndayizeye Willy Alex wigisha mu Karere ka Muhanga na we yagaragaje ko kongerwa amafaranga bishimangira agaciro Leta iri guha abatanga uburezi ku bana b’u Rwanda.

Ati “Nkubwije ukuri Leta ni umubyeyi. Urebye n’ibihumbi 10 Frw batwongereraga byadushimishaga nkanswe amafaranga nk’aya. Ubu noneho tugiye kugira agaciro, kuko mwarimu azabasha kwiyitaho byuzuye ndetse n’iby’ibanze dukenera bizajye bidufasha ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Uretse abarimu, iyi nkuru yo kongererwa umushahara iri mu zagarutsweho cyane na benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari cyemezo cyiza kandi gikwiye cyane ko ibintu byahindutse ku masoko bitewe n’uko ibiciro byiyongereye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu bigamije gutuma atanga uburezi bufite ireme
Kongeza mwarimu umushahara bizatuma abona inguzanyo yo kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .