Imiterere mishya ya gahunda yo kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwapfuye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kamena 2020 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari inshingano nshya ubusanzwe zakorerwaga ku Mirenge, zo kwandika abavutse n’abapfuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima bihabwa ubwo bubasha ku muntu wahavukiye cyangwa wahapfiriye.

Inama y’Abaminisitiri yaraye yemeje amateka atandukanye arimo irigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’irigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

Aya mateka aje akurikira ivugururwa ry’itegeko ry’umuryango n’abantu ryateganyaga ko uwari ushinzwe irangamimerere ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, none ubu ryarahinduwe hemezwa ko aho umwana azajya avukira cyangwa se aho umuntu azajya apfira, ari naho kwandikwa cyangwa kwandukurwa mu bitabo bizajya bihita bikorerwa.

Ubusanzwe ababyeyi babyaraga cyangwa umuntu yakwitaba Imana hakaba hari iminsi ntarengwa yo kujya ku murenge kumwandikisha cyangwa se kumwandukuza mu bitabo by’irangamimerere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye IGIHE ko ibi bigiye guhinduka bishingiye ku mateka mashya yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Ati “Umwana navuka bazajya babikorera aho yavukiye badategereje ngo nyina azajya ku murenge nyuma y’ibyumweru bibiri kumwandikisha. Ibyo ntituzongera kubitegereza. Twakoze ishoramari rinini mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubu ibikoresho birahari, ni ngombwa ko izi serivisi dutangira kuziha abaturage bitabagoye.”

Ku iteka rishya rijyanye n’inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Minisitiri Shyaka yasobanuye ko icyiyongereye mu mikorere yabo ari uko bazajya bandika abantu yaba abavukiye hanze y’ibitaro cyangwa abaguye hanze yabyo, bitongeye gukorerwa ku mirenge.

Ati “Rimuha inshingano y’irangamimerere, kuba ariwe wandika abaturage. Ubundi byari ku murenge none twabishyize ku kagari kugira ngo byegere umuturage, uwo ku kagari atange izo serivisi ku wavukiye hanze y’ibitaro cyangwa uwitabiye Imana hanze y’ibitaro.”

“Kubera ko mu bitaro hari andi mateka, uwavukiye mu bitaro hashyizweho iteka riha ububasha umuntu wo mu bitaro kwandika abana mu rwego rw’irangamimerere. Azajya abyandika akoresheje ikoranabuhanga bihite bijya ku murenge umubyeyi atongeye gusubira ku murenge kumwandikisha.”

Muri make, ku muntu witabye Imana ari mu bitaro cyangwa se uwavukiyeyo, ibijyanye no kumwandika bizajya bihita bikorerwa aho n’umukozi ubishinzwe, hanyuma ku muntu wavukiye hanze yabyo cyangwa se wapfiriye hanze yabyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yaguyemo ariwe ubikora ako kanya.

Aya mateka yose agamije kwegereza serivisi abaturage hanazirikanwa ko hari abantu bashobora kuvukira cyangwa gupfira hanze y’ibitaro aribo bazajya bandikwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Ati “Ni intambwe ikomeye mu kunoza serivisi duha abaturage, tugiye kubona impinduka, gusiragira bigiye kuvaho. Ibi nitubikora neza, bizaba ari intambwe izagaragarira abaturage mu buzima, umubyeyi yabyaye ngo jya ku murenge kwandikisha umwana, ntibizongera kubaho. Upfushije umuntu ngo jya ku murenge kumwandukuza, bikorerwe ku kagari niba yaguye mu rugo, bikorerwe ku bitaro niba yaguye ku bitaro, usohoke byarangiye. ”

Abana bavutse bazajya bahita bandikirwa ku bitaro aho kujya ku murenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .