00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya RBC ku mitangire y’amasoko idahwitse (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 May 2024 saa 09:54
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo PAC, yagaragaje ko ibijyanye no gutanga amasoko muri RBC birimo akarengane kuko hari abagiye bahatana bujuje ibisabwa ariko bakaryimwa ku mpamvu zitagaragara mu gitabo cy’isoko rihatanirwa.

Amasoko yatanzwe na RBC yagaragajwemo ibibazo harimo iryo kugura icyuma gifasha kuzamuka no kumanuka mu nyubako ndende [ascenseur] zo mu bitaro bya Kabgayi ryahawe umuntu utujuje ibyari byasabwe.

Ubwo ubuyobozi bwa RBC bwisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu PAC, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kuri uyu wa 30 Mata 2024 bwagaragaje ko habanje gutegurwa ibisabwa bishyirwa no mu gitabo cy’isoko ryo kugura ibi bikoresho.

Hasobanuwe ko itsinda rishinzwe amasoko ryagendeye ku nama z’abatekinisiye basuzumye dosiye z’abahataniraga isoko.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ikoranabuhanga, Dusenge Jean Baptiste, ari na we wasuzumye aya madosiye yagize ati “aho umugenzuzi yatweretse ibijyanye n’amashanyarazi iyo ascenseur yagombaga gutwara, twari twavuze ko iyo dushaka idashobora kurenza umuriro wa kilowati 10.8, mu gusuzuma iyo batweretse yashoboraga gutwara kilowati enye, kandi ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo twari twashyizeho 450.”

“Twabonaga kuba tubonye igikoresho gitwara bike ugereranyije n’ibyo twari twatse nta kibazo byagateye kuko harimo n’inyungu y’uko twakazigamye n’amashanyarazi.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko uwazanye igikoresho gitwara bike ugereranyije n’ibyasabwe atari impuhwe yari abafitiye.

Ati “Ubwo uwabazaniye ikintu gitwara bike ugereranyije n’ibyo mwari mukeneye mwibwira ko ari impuhwe yari abafitiye? Ariko icyo kivuze ko namwe mutari muzi icyo mushaka kuko n’iyo haza undi akababwira ngo mbazaniye iri munsi y’iyo na yo mwari kuyakira.”

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko iri soko riteye kwibaza ibibazo byinshi kuko basabye ibikoresho bakazana ibitandukanye n’ibisabwa kandi bikemerwa.

Ati “Kuki mwashyizemo ibisabwa bidashoboka mukaba ari na byo muheraho musuzuma? Mutubwire no ku biciro iyo babaha ibyo mwasabye byari kugenda bite?”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Theo Principe Uwayo yemeye ko hari aho yishyuye bimwe mu byaguzwe hatarebwe inyandiko zose zari guherwaho bamenya niba ibyo bishyura bihura n’ibyasabwe.

Ati “ Icyo navuga ku byerekeye indiko, zishobora uba zitari zinahari, icyo navuganye n’itsinda rishinzwe amasoko bo bagendeye ku nama z’abatekinisiye, ahubwo nabo ntibasesenguye ngo barebe ibihuye noneho bongere basuzume barebe ko harimo ibyo binyuranyo.”

Depite Muhakwa yagaragaje ko ibikorerwa mu masoko atangwa na RBC ari agahomamunwa.

Ati “Mwebwe muricara mukabara inkuru mwarangiza mukazigira ukuri mukishyura?”

Ikibazo cy’iri soko cyabaye ingorabahizi, ku buryo abadepite banzuye ko batanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuko umuntu watanze ibikoresho bifite ubushobozi buke yungutse Leta igahomba.

Hari kandi abahataniye gutuganya amajwi n’amashusho isoko rihabwa uwatanze igiciro kinini nyamara uwatanze gito yahowe ko umwirondoro [CV] yasinywe mu 2016 ikigo cy’ubucuruzi cye kitarashingwa n’ibindi.

Iyi ngingo na yo yakuruye impaka ndende Abadepite bagaragaza ko uwimwe isoko yagaragazaga ubumenyi bwose bwasabwaga, ndetse yari yaciye amafaranga make ugereranyije n’uwarihawe.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko igiye gufatanya n’ubuyobozi bwa RBC ku buryo amakosa yose avugwa nyazasubire.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Theo Principe Uwayo yemeye ko hari aho yishyuye bimwe mu byaguzwe hatarebwe inyandiko zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .