00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imisozi y’i Karongi ishobora gutangira gushyirwaho inzuri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 May 2025 saa 09:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko nyuma yo kubona ko aka karere kaberanye n’ubworozi bw’inka kari gushaka abashoramari bashyira inzuri kuri imwe mu misozi yako mu rwego rwo guteza imbere ubworozi.

Aka karere kanyuramo uruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rya Congo Nil. Ni imisozi ifite imizi ishoreye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rumwe ku rundi igashorera mu cyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo. Iyi miterere ituma aka karere kagira igipimo cy’ubuhehere buri hejuru.

Ni akarere kandi gafite amahirwe y’isoko mu bijyanye n’ubworozi kuko gahana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rufitemo isoko rinini ry’ibikomoka ku matungo.

Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu aka karere ndetse n’utundi bituranye ntabwo turabasha guhaza iri soko bitewe n’uko tudakorerwamo ubworozi bugezweho ibituma n’umukamo uba muke.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko Karongi ari akarere keza ku bworozi bw’inka, kuko gafite ikirere gikonja ibituma inka zihororewe zitarwaragurika.

Ati “Abageze Gasenyi mwabonye urwuri ruhari, ni urwuri rwiza, abageze i Nyange mwabonye urwuri ruhari. Ni inzuri nziza, inaha nta sazi ihaba, nta burondwe, nta yindi nkurikizi, ku buryo inaha inka z’umukamo zahaba cyane”.

Meya Muzungu yabwiye IGIHE ko bari gukora ubukangurambaga mu rugaga rw’aborozi b’inka z’umukamo mu Rwanda ndetse ko hari n’abatangiye gusaba kuza kororera i Karongi.

Ati “Nitwe tutarabona umwanya wo guhura nabo. Twashyizeho urubuga rwo kugurana ibitekerezo rurimo n’abahanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bari kutugira inama mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi”.

Meya Muzungu avuga ko ikirere cy’i Karongi ari kimwe n’icya Rutsiro, Rubavu na Nyabihu ahaboneka inka nyinshi z’umukamo, akavuga ko niba inzuri za Gishwati zarashobotse no kuzishyira i Karongi byashoboka.

Magingo aya mu Karere ka Karongi habarurwa inka inka zirenga 55 000 zirimo iza kijyambere 28 600. Intego aka karere gafite ni ukongera inka za kijyambere zikaba 100%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .