Aka karere kanyuramo uruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rya Congo Nil. Ni imisozi ifite imizi ishoreye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rumwe ku rundi igashorera mu cyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo. Iyi miterere ituma aka karere kagira igipimo cy’ubuhehere buri hejuru.
Ni akarere kandi gafite amahirwe y’isoko mu bijyanye n’ubworozi kuko gahana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rufitemo isoko rinini ry’ibikomoka ku matungo.
Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu aka karere ndetse n’utundi bituranye ntabwo turabasha guhaza iri soko bitewe n’uko tudakorerwamo ubworozi bugezweho ibituma n’umukamo uba muke.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko Karongi ari akarere keza ku bworozi bw’inka, kuko gafite ikirere gikonja ibituma inka zihororewe zitarwaragurika.
Ati “Abageze Gasenyi mwabonye urwuri ruhari, ni urwuri rwiza, abageze i Nyange mwabonye urwuri ruhari. Ni inzuri nziza, inaha nta sazi ihaba, nta burondwe, nta yindi nkurikizi, ku buryo inaha inka z’umukamo zahaba cyane”.
Meya Muzungu yabwiye IGIHE ko bari gukora ubukangurambaga mu rugaga rw’aborozi b’inka z’umukamo mu Rwanda ndetse ko hari n’abatangiye gusaba kuza kororera i Karongi.
Ati “Nitwe tutarabona umwanya wo guhura nabo. Twashyizeho urubuga rwo kugurana ibitekerezo rurimo n’abahanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bari kutugira inama mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi”.
Meya Muzungu avuga ko ikirere cy’i Karongi ari kimwe n’icya Rutsiro, Rubavu na Nyabihu ahaboneka inka nyinshi z’umukamo, akavuga ko niba inzuri za Gishwati zarashobotse no kuzishyira i Karongi byashoboka.
Magingo aya mu Karere ka Karongi habarurwa inka inka zirenga 55 000 zirimo iza kijyambere 28 600. Intego aka karere gafite ni ukongera inka za kijyambere zikaba 100%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!