00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga yitezweho gufasha WASAC Group gukuba kabiri ingano y’amazi itanga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 June 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Buri munsi WASAC Group itunganya amazi angana na metero kibe 329.652 ari na yo agenda akwirakwizwa mu Baturarwanda, ariko muri gahunda ya NST2 kuva mu 2024 kugeza mu 2029 iyo ngano izakubwa kabiri igere kuri metero kibe 688.686.

Iyi ntego izajyana kandi no kongera umubare w’abaturage batunze amazi mu ngo zabo, aho muri iki gihe abayafite mu rugo ari 18% mu gihe WASAC yifuza ko mu 2029 bazaba ari 50%.

Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof Omar Munyaneza, ati “Ubu hirya no hino mu gihugu dufite imishinga turimo gukora kandi harimo n’iri burangire muri uyu mwaka. Nk’umushinga w’amazi turimo gukora mu Karere ka Gatsibo, uzaha amazi Gatsibo na Kayonza turawusoza muri uyu mwaka. Ubu ugeze ku kigero cyiza kiri hejuru ya 80%.’’

Muhazi Water Supply System ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 12 by’amazi ku munsi azahabwa abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

Prof. Munyaneza yavuze ko hari undi mushinga bafite wa Karongi na wo ugiye guha amazi abatuye mu Mijyi ya Bwishyura na Rubengera, na wo biteganyijwe ko muri uyu mwaka uraba urangiye.

Kivu Belt Water Supply System ni wo mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi mu Karere ka Karongi aho imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2023, biteganyijwe ko uru ruganda nirurangira ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13.

Aya mazi azasaranganywa abatuye mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera ndetse n’abaturage bo mu bice bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rutsiro.

Prof. Munyaneza yavuze ko kandi bafite undi mushinga uri kurangira mu Karere ka Ngoma ahari uruganda rw’amazi rwa Sake ruzajya rutunganya metero kibe ibihumbi 11.

Prof Munyaneza yakomeje agira ati “Dufite umushinga tumaze kuzuza mu Karere ka Ngororero na wo abaturage ubu bafite amazi, dufite n’undi mushinga turimo kubaka mu Karere ka Musanze aho turimo kwagura Mutobo tuyikura kuri metero kibe 12 500 z’amazi yatangaga ku munsi. Tugiye kongeraho metero kibe ibihumbi 36 ku buryo izajya itanga metero kibe ibihumbi 55 ku munsi.’’

Yavuze ko uwo mushinga nurangira uzafasha abo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu kubona amazi ahagije nta gusaranganya.

Mu zindi nganda z’amazi yavuzeho ziri kubakwa harimo urwa Karenge ruzubakwa mu myaka itatu. Rusanzwe rutunganya metero kibe ibihumbi 12 ariko ubu rugiye kugezwa kuri metero kibe ibihumbi 48.

Ati “Akarere ka Rwamagana na ko tuzabasha kugaha amazi ndetse na biriya bice bya nko ku Muyumbu na Kabuga ayo mazi azahagera tunasagurireho n’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera kugira ngo kizabe gifite amazi ahagije nubwo dufiteyo n’urundi ruganda rwa Kanzenze. Turashaka kuzajyanayo imiyoboro itatu itandukanye.’’

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko bafite imishinga myinshi yo gutunganya amazi ku buryo mu 2029 bazaba barakubye kabiri ingano y'amazi batanga
U Rwanda ruri kubaka inganda z'amazi zizarufasha gutunganya meterokibe 688.686.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .