00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga yitezweho gufasha u Rwanda kugeza ingufu zirimo iz’amashanyarazi kuri bose

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 May 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Mu 2012, Abanyarwanda 15% nibo bari bafite amashanyarazi ariko ubu nibura 69,8 % by’abaturage bose mu gihugu bacana umuriro waba ukomoka ku mashanyarazi cyangwa izindi ngufu.

Kugira ngo ibyo bishoboke, byatewe n’ubushake bwa politiki ya Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwegereza abaturage amashanyarazi, aho gahunda ari uko ikigero cy’abagerwaho n’amashanyarazi kizagera ku 100% mu 2024.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko iyo urebye urugendo rw’u Rwanda mu kwegereza amashanyarazi, abaturage bigaragaza imbaraga zashyizwemo.

Ati “Urebye umuvuduko Rwanda rufite, ukareba mu 2012, aho rwari rufite 15% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage cyangwa mu gihugu muri rusange ariko ubu tukaba tugeze kuri 68,8% mu 2022.”

Yakomeje agira ati “Ni icyerekana imbaraga guverinoma irimo gushyira mu bikorwaremezo bituma amashanyarazi akomeza gukwirakwira hirya no hino mu baturage, iyo tuvuga ibyo tuba tuvuga ahari ibitaro, ibiro bikoreremo abantu, ahari amashuri, amasoko n’uduce tw’ubucuruzi. Ibyo bigatuma n’iterambere ry’igihugu rikomeza kwihuta.”

Avuga ko mu myaka ibiri isigaye kugira ngo gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1 igere, guverinoma izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo intego igerweho.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko kugira ngo iyo ntego igerweho hari imishinga ikomeye yitezweho kuzafasha mu gutanga uwo muriro waba ukomoka ku mashanyarazi n’ukomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.

Imishinga izafasha mu kugera ku ntego harimo uwo kubaka inganda z’amashanyarazi nk’umushinga wa Hakan, ufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70.

Hari kandi umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzajya rutanga megawatt 80.

Minisitiri Dr Nsabimana ati “Uyu ni umushinga duhuriyeho n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ubu imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze kuri 87%, kandi twizeye ko muri Nzeri 2022, izaba yarangiye rugatangira gutanga ingufu.”

Indi mishinga irimo uwa Shema Power Plant uzajya utanga megawatt 56, kuri ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 70%. Biteganyijwe ko umwaka utaha uru ruganda ruzaba rwatangiye gutanga ingufu z’amashanyarazi.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko hari indi mishinga mito irimo uwa Nyabarongo III uteganyijwe kuzura mu myaka ibiri ukazajya utanga megawatt 43,5 ndetse n’uwa Rusizi III uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Ati “Uyu ni umushinga uzatanga megawatt zigeze mu 147, zizagabanwa n’ibihugu bitatu, ukaba ari umushinga uzafasha ibihugu byo muri aka karere kongera imbaraga cyangwa gukemura ikibazo cy’amashanyarazi muri ibi bihugu uko ari bitatu.”

Yakomeje agira ati “Hari n’izindi ngufu zikomoka ku mashanyarazi igihugu gikomeza gushyiramo imbaraga cyane, aho kuri ubu abakoresha umuriro udafatiye ku miyoboro migari y’amashanyarazi bageze kuri 21,1% kandi guverinoma ikaba ikomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo icyo gice cy’amashanyarazi kigere ku baturage.”

Mu kurengera ibidukikije, u Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi

Kwegereza ingufu abaturage bigomba kujyana no kubungabunga ibidukikije

Kuva muri Nzeri 2021, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko imodoka zitumizwa hanze cyangwa zikorerwa mu Rwanda zikoresha amashanyarazi, n’izikoresha icyarimwe amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli; zemerewe gukurirwaho umusoro yose.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko ibyo byose biba byakozwe kubera ubushake bwa leta bwo kugeza ingufu ku baturage ariko bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Ati “U Rwanda rwiyemeje gukura imisoro yose ku modoka na moto zikoresha amashanyarazi, kwinjira mu gihugu nta misoro zishyura.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi ibinyujije muri Kaminuza y’u Rwanda, yakiriye Ikigo cyiswe African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), kizajya gitanga ubumenyi ku bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi n’imiti yifashishwa mu buvuzi.

Ni ibintu Minisitiri Dr Mujawamariya avuga ko bigamije guteza imbere uburyo bwo gukonjesha byaba ibihingwa, ibikoresho bisanzwe cyangwa se imiti iba ikeneye gukonjeshwa.

Icyo kigo giherereye mu Rubirizi.

Ati “Twese turaharanira ko Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda babona ibibafasha kubona ingufu ari izibafasha guteka, gukonjesha ibikoresho byabo, zaba ari izibafasha mu nganda ariko zitangiza ibidukikije.”

Avuga kandi ko hari izindi gahunda zikomeje gushyirwaho na leta zo guhindura ibicanwa abaturage bakava mu gucana inkwi bakajya ku gucana Gaz.

Ati “Turi no kuvugana n’Abafatanyabikorwa mu gushaka ubundi buryo twashyiraho izindi ngufu zibyara amashanyarazi cyangwa se ubundi buryo butubyarira ingufu zifasha abaturage mu gucana badakoresheje ibiti.”

Shema Power Plant ni umushinga w'uruganda rw'amashanyarazi ruzajya rutanga megawatt 56

Gaz Methane yo mu Kivu ishobora no kujya yifashishwa mu guteka

Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko umwaka utaha nta gihindutse u Rwanda ruzaba rufite uruganda rutunganya Gaz Methane yo mu Kivu bityo ikazaba yatangira kubyazwa umusaruro.

Ni mu gihe kandi hari gutekerezwa uko Gaz yo mu Kivu yazahindurwamo ikajya itanga amashanyarazi ariko ikanavanwamo iyo gutekesha.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko n’ubwo ubu Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu isanzwe ikoreshwa mu nganda, hari inyigo yatangiye gukorwa kandi mu bihe biri imbere izajya ikoreshwa mu guteka.

Ati “Dusanzwe tuyikoresha mu nganda zitandukanye, turi kuyikoresha muri ziriya nganda zitanga amashanyarazi cyane, hakaba hari inyigo yo kugira ngo turebe ko ishobora kuvamo Gaz ishobora gukoreshwa mu guteka, ari nabyo Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga.”

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, hari abahanga bashyizweho mu gukora inyigo kandi mu bihe biri imbere izaba yarangiye.

Leta yatangiye gukora inyigo igamije kureba niba gas methane iri mu Kivu yatunganywa ikajya itekeshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .