00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga y’iterambere y’u Bubiligi u Rwanda rwahagaritse yari ifite agaciro k’arenga miliyari 140 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 February 2025 saa 05:57
Yasuwe :

U Rwanda rwasheshe amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

U Bubiligi bwari bufitanye n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, iterambere ry’imijyi, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ibyo byose byakorwaga hibandwa ku guteza imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije ndetse n’uburinganire.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.

U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza bwemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande rwa RDC, bujya mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.

Itangazo ryakomeje riti “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk’intwaro yo kugishyiraho igitutu.”

U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z’Abanyafurika mu rugendo rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy’amahoro kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi mu mushinga igamije iterambere bwari bumaze igihe kirekire, aho u Bubiligi bwatangaga inkunga zo gushyigikira imishinga itandukanye, nko mu 2022 honyine u Bubiligi bwahaye u Rwanda agera kuri miliyoni 44 z’Amayero.

Muri Mutarama 2024, ni bwo u Bubiligi bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano mashya y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 95 z’Amayero, yo kurufasha mu iterambere ry’inzego zitandukanye kuva mu 2024-2029.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ryari rihuriweho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri zifite mu nshingano inzego ziri mu mikoranire ndetse n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambera, Enabel.

Binyuze muri ayo masezerano, mu rwego rw’ubuzima hagombaga kuzibandwa ku kubaka ibitaro, kuzamura imitangire inoze ya serivisi z’ubuzima kuri bose, by’umwihariko hibandwa ku buzima bw’imyororokere no guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni urwego rwari rugenewe arenga miliyoni 35,5 z’Amayero.

Mu rwego rw’ubuhinzi hari hashyizwemo arenga miliyoni 25,5 z’Amayero, yari agamije gushyira imbaraga mu kugera ku kwihaza mu biribwa kandi byuje ubuziranenge, gushyiraho uburyo buhamye mu bari mu ruhererekane rw’ibiribwa no kwimakaza ubuhinzi budahenza kandi bugezweho.

Harimo kandi gufasha abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kugera kuri serivisi z’imari, kubona isoko ry’ibyo bakora, kugera ku ikoranabuhanga no guhangana n’ibyonnyi mu myaka yabo ndetse no guhanga imirimo mishya muri urwo rwego.

Muri ayo masezerano y’imikoranire kandi ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, hari kuzibandwa gufasha mu kubaka imijyi yunganira Kigali nka Rwamagana, Bugesera, Musanze n’indi, kuzamura imibereho myiza y’abayituye, by’umwihariko abafite amikoro make no gukora imihanda.

Uyu mushinga kandi wari ugamije no kugira uruhare mu guteza imbere iterambere ry’imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije hatibagiranye no gufasha mu bibazo bijyanye n’imiturire.

Ni urwego rwari kuzakoreshwamo arenga miliyoni 25,5 z’Amayero, ni mu gihe mu rwego rwo guteza imbere imicungire y’imari ya leta hari kuzakoreshwa arenga miliyoni 6 z’Amayero.

Mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’uko hasohotse itangazo rya Guverinoma rihagarika ubufatanye n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, abajijwe ku ngaruka bishobora kugira, yavuze ko u Rwanda rutagurana umutekano w’Abanyarwanda cyangwa ubusugire bwarwo imfashanyo, agaragaza ko igihugu kizagerageza kubana n’abandi.

Yagize ati "Ingaruka, niba hari igihugu n’ubundi mwari mufitanye ubuhahirane n’ubufatanye, hari ibyo muhana cyangwa se icyo gihugu kigufasha, iyo bihagaze, ubwo nyine abo byagiragaho akamaro, ntabwo biba bikibagezeho, ariko ku rundi ruhande, ntabwo ushobora kuba wagurana umutekano w’abaturage b’u Rwanda cyangwa se ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda ngo ubugurane imfashanyo."

Yavuze ko abazagirwaho ingaruka n’ibyo "bazizirika umukanda, cyangwa se turi mu Isi ifunguye n’ubundi abantu bazagerageza kubana n’ibindi bihugu, ariko ntushobora kuvuga ko igihugu kiza kubangamira iterambere ry’abaturage bawe ndetse kikagerageza kubwira ibindi bihugu n’indi miryango na bo ngo bajye muri iyo nzira [...] nta kundi byagenda."

Mukuralinda yakomeje avuga ko hazakomeza gushakwa ubundi buryo ibyo bikorwa byakorwaga n’ubundi byagerwaho, ariko ko nta cyaguranwa umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibitaro bya Nyarugenge byubatswe ku bufatanye na Enabel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .